Umukino w’Amavubi na Namibia washyizwe ku mugoroba

Umukino wa gicuti ugomba guhuza u Rwanda na Namibia kuri uyu wa gatatu tariki 14/11/2012 kuri stade Amahoro i Remera, washyizwe ku mugoroba guhera saa kumi n’imwe n’igice aho kuba saa cyenda n’igice nk’uko byari biteganyijwe.

Kwimurwa kw’uwo mukino byatewe nuko bitari korohera abantu benshi ko bawureba kuko saa cyenda n’igice, abantu baba bagifite akazi; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Michel Gasingwa.

Gasingwa yagize ati “Twimuriye umukino w’u Rwanda na Namibia saa kumi n’imwe n’igice, kugira ngo abantu bazaba bavuye ku kazi bazabashe kureba uwo mukino utazabacika, kandi abafana bazabe ari benshi kuri stade bashyigikira ikipe yabo, dore ko abenshi baba bamaze kurangiza imirimo”.

Gasingwa avuga ko ubusanzwe ku byifuzo byabo bashakaga ko umukino wakinwa mu mpera z’icyumweru (weekend), kuko ari nabwo ubasha kurebwa n’abantu benshi bakunda Amavubi, ariko ngo byatewe n’uko ari itariki yashyizeho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ku buryo FERWABA ari ntacyo ishobora kuyihinduraho.

Umutoza Milutin Micho avuga ko kugeza ubu abakinnyi be bose bameze neza kandi biteguye umukino, ndetse na Haruna Niyonzima wari utegerejwe yamaze kuhagera.

Haruna ukinira Yanga muri Tanzania yatinze kuza kubera ko yari afite umukino mu mpera z’icyumweru gishize, ariko ubu ari kumwe na bagenzi be mu ikipe y’igihugu, ndetse akaba ari we uzayobora bagenzi be nka kapiteni, dore ko Olivier Karekezi usanzwe ari kapiteni ubu ari muri Tuniziya, akaba atazakina umukino wa Namibia.

Umukino w’u Rwanda na Namibia uri mu rwego rwo gufasha u Rwanda kwitegura imikino ya CECAFA izabera muri Uganda kuva tariki 24/11/2012, gutegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya 2014 ndetse n’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina mu bihugu byabo gusa (CHAN).

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka