Umukino uzahuza Gicumbi Fc na Rayon Sports wimuwe

Umukino w’umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ugomba guhuza Gicumbi Fc na Rayon Sports Fc wimuriwe ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019 i Saa Cyenda.

Uyu mukino wari uteganyijwe kuzaba kuwa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo kuri sitade ya Mumena. Ku busabe bw’ikipe ya Gicumbi Ferwafa yemeye kubahindurira umunsi n’ikibuga.

Gicumbi izakirira Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Gicumbi izakirira Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Aganira na Kigali Today Umuyobozi wa Gicumbi Fc Urayeneza John yaduhamirije aya makuru, aho avuga ko kandi ari n’umukino uvuze byinshi ku ikipe ya Gicumbi imaze iminsi ihagaze nabi

Yagize ati " Ni byo koko umukino Wacu na Rayon Sports wimuriwe Ku cyumweru kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo aho kuba kuwa Gatanu Ku Mumena, ni umukino usobanuye byinshi kuri Gicumbi haba ku bakinnyi bakeneye kwigaragaza ndetse no gushaka amanota atatu ya kabiri imbumbe"

Imikino y’umunsi wa cyenda wa shampiyona

Ku wa Kane tariki 21 Ugushyingo

Gasogi United vs Musanze (Stade ya Kigali i Nyamirambo)

Ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo

Sunrise vs Heroes Nyagatare Stadium
APR Fc vs Espoir Fc stade de Kigali

Ku wa Gatandatu Tariki ya 23 Ugushyingo

As Kigali vs Kiyovu Stade de Kigali
Marines vs As Muhanga (Umuganda Stadium)

Ku cyumweru Tariki ya 24 ugushyingo

Gicumbi vs Rayon Sport Stade de Kigali
Bugesera vs Mukura VS (Bugesera Stadium)
Etincelles vs Police Fc (Umuganda)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MWANYIBUTSA URUTONDE RWAMAKIPE

MBONYINSHUTI THEOPILE yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka