Ni umukino wagombaga kubera kuri Stade y’i Nyagatare ku wa Gatandatu tariki ya 08/12/2018, aho Sunrise ari wo mukino yagombaga gukina idafite abafana nyuma yo guhanwa n’akanama gashinzwe imyitwarire muri Ferwafa.
Gusubikwa k’uyu mukino, byatewe n’uko ikipe ya APR FC yari iri mu mikino mpuzamahanga aho yasezerewe na Club Africain muri Tunisia, aho biteganijwe ko iyi kipe igera i Kigali ku i Saa Cyenda z’umugoroba.
APR FC kandi itari yanakinnye umukino wagombaga kuyihuza na Mukura mbere y’uko zose zikina iyi mikino ya CAF, izagaruka mu kibuga ihura na Rayon Sports mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu tariki 12/12/2018.

Ikipe ya Mukura nayo yari iri muri iyi mikino yagombaga gukina na AS Muhanga kuri uyu wa Gatanu, ariko uyu mukino wo ntiwasubitswe ahubwo wimuwe ushyirwa ku wa Gatandatu tariki 08/12/2018 kuri Stade Huye.
Imikino y’umunsi wa karindwi wa Shampiona iteganyijwe
Ku wa Gatanu tariki 07/12/2018
Gicumbi Fc vs Musanze (Stade Gicumbi)
Bugesera Fc vs SC Kiyovu (Nyamata)
Ku wa Gatandatu tariki 08/12/2018
Mukura VS vs AS Muhanga (Stade Huye)
Amagaju Fc vs Kirehe FC (Nyagisenyi Grounds)
Sunrise Fc vs APR FC (Wasubitswe)
Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro)
Espoir FC vs Etincelles FC (Stade Rusizi)
Ku cyumweru tariki 09/12/2018
Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
amakuru ya rayon sport. Murakoze
Muteteri iratoneshwa rwose!