Mu minsi ishize ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda itazigera isubikwa kubera imikino y’ikipe y’igihugu, gusa ivuga ko amakipe afite abakinnyi barenze batatu mu ikipe y’igihugu imikino yabo izaba ibirarane.

Nyuma haje kuza amakuru yavugaga ko imikino yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumeru izakomeza nk’uko bisanzwe, maze abakinnyi bakajya mu mwiherero w’Amavubi bamaze gukina iyo mikino.
Umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa Bonnie Mugabe, yadutangarije ko hazakurikizwa amategeko ya Ferwafa, aho amakipe afite abakinnyi batatu mu Mavubi atazakina imikino yo mu mpera z’iki cyumweru.
Yagize ati "Nk’uko mwabibonye, twasubiyemo gahunda ya Shampiyona kuva ku munsi wa 21 kugera ku munsi wa 30, nkurikije amategeko yacu murabizi ko ikipe ifite abakinnyi barenze batatu mu ikipe y’igihugu ntiwamuhamagara ngo akine Shampiona"
"Amakipe afite abo bakinnyi barenze batatu ntituzabahamagara ngo bakine Shampiyona, ariko andi azakomeza shampiyona, nkurikije amategeko rero imikino y’amakipe nka APR, Rayon Sports na Mukura izakinwa nyuma y’umukino w’Amavubi"
Mu mikino ikomeye yari itegerejwe mu mpera z’iki cyumweru, harimo umukino Rayon Sports yagombaga kwakiramo Kiyovu Sports, aho mu mukino ubanza Kiyovu yari yatsinze Rayon Sports, ndetse n’umukino wagombaga guhuza APR na Mukura
Gahunda y’umunsi wa 21 wa shampiyona
Tariki ya 16/03/2018
Gicumbi FC vs Bugesera FC
AS Muhanga vs Etincelles FC
Espoir FC vs Marines FC
Rayon Sports vs Kiyovu SC (Wasubitswe)
Tariki ya 17/03/2019
Sunrise FC vs AS Kigali
Amagaju FC vs Musanze FC
Police FC vs Kirehe FC
Mukura VS vs APR FC (Wasubitswe)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|