Umukinnyi Rugwiro Hervé wa Rayon Sports yatawe muri yombi
Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Hervé yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2019 i Rubavu ku mupaka ava muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, akekwaho gukoresha impapuro mpimbano no kwambuka umupaka mu buryo butemewe.

Umunyamakuru wa Kigali Today i Rubavu yabonye Rugwiro ari mu maboko ya RIB kuri Station ya Rubavu ku mugoroba kuri uyu wa kabiri.
Rugwiro,uherutse kwirukanwa muri APR FC, ni umwe mu bakinnyi bifashishwa cyane muri Rayon Sports iri kwitegura umukino uzayihuza na mukeba APR FC ku wa gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019.
Uyu mukino w’injyanamuntu ni wo uzasoza igice cy’imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino ugiye guhuza aya makipe mu gihe APR iri ku mwanya wa mbere aho irusha Rayon Sports amanota atatu.
Kuri gahunda, uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, gusa biteganyijwe ko ushobora kwimurirwa kuri Stade Amahoro.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Apr tuzatinnyatura nizere ko ntacyo bazitwaza.
POLE kuri rugwiro
RIB ishyiremo ubushishozi Rugwiro wacu ntazazire ubusa,naho kuvuga ngo ni amarozi wapi: nubwo atakina twatsinda niwe ugize Rayon se abakinnyi barahari. Ahubwo APR izazane igitebo icyo gutwaramo ibitegi tuzabatsinda.
Pole kuri Rugwiro.Nyagasani amube hafi aho ari munzu y’imbohe.
gusa rugwiro aratubabaje ariko hariya nahabanu bose ntawamuseka yihangane
rugwiro yaragiye gucishiriza rayon sport umuti wogutsinda APR FC se muri congo?
Ntakundi nyine RIB iduteje umukeba
kwiruka bashaka amarozi bibakozeho
Ntakindi cyari kimujyanyeyo buriya gasenyi yari yamutumye amarozi.gs niyo bajya kuzana ubw,ikuzimu ntibazadutsibda
NTIBAZATUBASHA KUDUTSINDA NAHO BAJYA KUZANA AMAROZI AMEZATE
imana ibidufashemo umukinnyi wacu arekurwe murakoz
yaravuye gushaka uburozi muri Congo hahhhhhh
Amarozi se apr murayemera ko akora muri ruhago. Murababaje