Ikinyamakuru Mwanaspoti cyo mu gihugu cya Tanzaniya gitangaza ko umutoza wa Yanga Ernest Brandts yasabye ubuyobozi bw’ikipe ko umukinnyi yifuza kongera mu ikipe afite Kabange Twite gusa.
Ibiganiro biramutse bigenze neza Kabange ashobora kwerekeza muri iyi kipe mu kwezi kwa 11/2012, agasangayo impanga ye Mbuyu Twite.
Kabange Twite yari amaze iminsi akora imyitozo mu ikipe ya FC Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abifashijwemo n’impanga ye Mbuyu akazerekeza i Dar es Salaam ubwo isoko ryo kugura abakinnyi rizaba rifunguye mu gihugu cya Tanzania.
Brands yavuze ko umukinnyi Kabange ameze neza ndetse azi n’ubushobozi afite, kuri we asanga akeneye umukinyi ufite imbaraga kandi wihuta. Ati: “Ashobora gukina ku myanya irenze umwe mu kibuga kandi arashoboye”.
Mwanaspoti itangaza ko kimwe mu bibazo, ariko bigomba gukemurwa n’umutoza Brandts ni ukugabanya umubare w’abanyamahanga kuko muri Tanzania nta kipe yemerewe kurenza abanyamahanga batanu kandi kuri ubu Yanga ikaba ibujuje aribo.
Abo ni nka Yaw Berko (Ghana), Khamis Kiiza(Uganda), Didier Kavumbagu (Burundi), Mbuyu Twite (Rwanda) na Haruna Niyonzima (Rwanda).
Mu gukemura ikipe kibazo Umutoza wa Yanga, Brandts akaba yariyemeje gusezerera hagati ya Khamis Kiiza ukomoka muri Uganda cyangwa Yaw Berko wo muri Ghana, kugira ngo haboneke umwanya wa Kabange Twite bityo Yanga ikomeza kugira abanyamhanga batanu gusa.
Egide Kayiranga
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|