Umukinnyi Iradukunda Elie Tatou yerekeje mu igeragezwa muri Portugal

Umunyarwanda ukina asatira anyuze ku ruhande rw’iburyo muri Mukura VS, Iradukunda Elie Tatou, kuri iki Cyumweru yerekeje mu igeragezwa mu gihugu cya Portugal aho yatumijwe n’ikipe ya Sporting Club Braga yo mu cyiciro cya mbere, yamushima akagurwa.

Iradukunda Elie Tatou ni umwe mu bakinnyi batanga icyizere
Iradukunda Elie Tatou ni umwe mu bakinnyi batanga icyizere

Amakuru Kigali Today ifite ahamya ko uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru,saa mbili zuzuye yerekeza mu gihugu cya Portugal mu ikipe ya Sporting Club Braga yamwishimiye ikamutumaho ngo ibanze kumugerageza mu gihe cy’iminsi itanu yamushima akagurwa.

Mu gihe bitagenda neza muri iyi kipe kugeza ubu iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Portugal 2024-2025 ikaba iri no gukina irushanwa rya Europa League, Kigali Today yamenye ko Iradukunda Elie Tatou yazakomereza igeragezwa mu ikipe ya Vizela yo mu cyiciro cya kabiri, kuri ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota 13.

Kigali Today yamenye ko kandi Iradukunda Elie Tatou ufite amasezerano muri Mukura VS azarangira mu mpeshyi ya 2025, amaze amezi arengaho gato atatu abonye icyangombwa kimwemerera kwinjira muri Portugal (Visa) ariko hakaba hari hari ibintu byari bigishyirwa ku murongo.

Mu bihe bitandukanye uyu musore yagiye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu bato no mu ikipe nkuru.

Iradukunda Elie Tatou yerekeje mu igeragezwa muri Sporting Club Braga ikina mu cyiciro cya mbere n'amarushanwa akomeye i Burayi
Iradukunda Elie Tatou yerekeje mu igeragezwa muri Sporting Club Braga ikina mu cyiciro cya mbere n’amarushanwa akomeye i Burayi

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka