Umujyi wa Kigali wihariye Ibikombe by’Umurenge Kagame Cup 2026(Amafoto)
Ku wa 21 Kamena 2026, mu karere ka Bugesera hasorejwe irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026, Umujyi wa Kigali wiharira ibikombe byinshi birimo icy’umupira w’amaguru cyatwawe na n’ikipe y’umurenge wa Masaka watsinze Nyarugenge 6-3.
Ni imikino ya nyuma yabaye kuva ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ku bibuga bitandukanye mu Mujyi wa Nyamata aho imikino imwe n’imwe yakinwemo icyiciro cya 1/2 ndetse hanakinirwa umwanya wa gatatu mbere yo gukina umukino wa nyuma. Nko muri ruhago, mu bagabo umurenge wa Rubengera wegukanye umwanya wa gatatu utsinze Mbazi ibitego 2-0 mu gihe mu bagore uyu mwanya watwawe na Gatore yo muri Kirehe yatsinze Mbogo yo muri Rulindo ibitego 3-0.
Mu mupira w’amaguru ku Cyumweru hari hatahiwe ndetse hanategerejwe imikino ya nyuma mu bagore n’abagabo. Mu bagore ikipe ya Mahembe yegukanye igikombe itsinze itsinze Kacyiru ku mukino wa nyuma penaliti 5-4 nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye banganyije 0-0. Uyu mukino wakurikiwe n’uwo mu bagabo wari utegerejwe cyane wahuje Masaka yo mu Karere ka Kicukiro ndetse Nyarugenge.
Igice cya mbere cy’uyu mukino nawo wabereye kuri Stade ya Bugesera cyarangiye uko abantu batari babyiteze ndetse bisa nkaho igikombe cyabonye nyiracyo kuko Masaka yakirangijr itsinze ibitego 5-2. Iki gice cyari kibonetsemo ibitego birindwi muri rusange, mu gihe mu gice cya kabiri habonetsemo bibiri, Masaka itsinda icya gatandatu mu gihe Nyarugenge yatsinze icya gatatu umukino urangira ari ibitego 6-3.
Mu yindi mikino, muri Volleyball mu bagore ku wa Gatandatu hakinwe imikino ya 1/2 ndetse n’umwanya wa gatatu. Muri 1/2, ikipe ya Gicumbi yasezereye Rusizi naho Ngoma isezerera Musanze.Ngoma na
Gicumbi zahuriye ku mukino wa nyuma ku Cyumweru, maze ikipe ya Ngoma mu buryo butayigoye itwara igikombe itsinze amaseti 3-0 Gicumbi wabonaga itari mu mukino neza mu gihe ariyo yari ifite igikombe cya 2025.
Mu mukino wo gusimbuka urukirampende, Masengo Gibril wakiniraga Umujyi wa Kigali yahize abandi mu bagabo mu gihe Uwimana Lucie wo mu Ntara y’i Burengerazuba yabaye uwa mbere mu bagore. Mu mukino w’amagare umwanya wa mbere mu bagore watwawe na Nishimwe Gisele wo wo muri Kigali mu bagore na Mfiteyesu Emmanuel wo mu wakiniraga Intara y’Amajyaruguru mu bagabo.
Muri Basketball, ikipe ya Kicukiro yegukanye igikombe mu bagabo itsinze Kamonyi ku mukino wa nyuma amanota 81-69 mu gihe mu bagore igikombe cyatwawe na Kayonza yatsinze Kamonyi ku mukino wa nyuma amanota 73-61.
Muri Sitball, ikipe y’Akarere ka Kirehe mu bagore niyo yegukanye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup 2026, naho ikipe ya Gasabo yegukana iki gikombe mu bagore.
Mu bakina ku giti cyabo, mu gusiganwa ku maguru ikilometero kimwe, Niyomugisha Diane wo mu Ntara y’i Burengerazuba niwe wegukanye umwanya wa mbere n’umudali wa zahabu mu bagore mu gihe mu bagabo wegukanwe na Sekabaraga Sildio wo mu Mujyi wa Kigali. Mu bilometero bitatu, umudali wa zahabu watwawe na Yankurije Marthe wo mu Burengerazuba mu bagore wanawegukamye ariko mu bilometero icumi mu gihe mu bagabo watwawe na Manishimwe Jean Baptiste wo mu Mujyi wa Kigali.
Mu gusiganwa mu bilometero 15 kandi mu bagabo, umudali wa zahabu wegukanwe na Munyakazi Felicien wo muri Kigali naho mu gukina igisoro Niyonagize Alfred na Bampire Regis aba bo muri Kigali aba ariho batwara imidali ya zahabu.Gusimbuka urukirampende, Uwimana Lucie wo mu Burengerazuba na Masengo Gibril w’i Kigali bahize abandi.Mu gusiganwa ku magare, Nishimwe Gisele wo mu Mujyi wa Kigali na Mfiteyesu Emmanuel wo mu Ntara y’Amajyaruguru bahize abandi.
Imikino y’Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026 ry’uyu mwaka yitabiriwe n’abarenga miliyoni eshatu hirya no hino mu gihugu, amakipe yahize ayandi akaba yarahwe ibikombe ndetse amafaranga y’u Rwanda anagana na miliyoni imwe n’ibihumbi 800.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|