Umufana yitabye Imana, abashinzwe umutekano bane barakomereka mu gikombe cy’Uburayi

Umufana wa Espagne w’imyaka 46 yitabye Imana muri Ukraine ndetse abashinzwe umutekano bane bari mu bitaro muri Pologne nyuma y’imirwano y’Abafana b’Uburusiya ku mukino batsinze Republika ya Tcheque ibitego bine kuri kimwe tariki 08/06/2012 mu gikombe cy’Uburayi.

Umurambo w’uyu mufana watoraguwe mu nkengero z’umurwa wa Ukraine; nk’uko byatangajwe na televiziyo Eurosport. Ngo abantu batatu bari kubazwa n’inzego z’umutekano ari nako hakorwa iperereza kucyahitanye uyu mukunzi wa la Roja, ikipe y’igihugu ya Espagne.

Umuvugizi wa Police ya Ukraine avuga ko uyu munya-Espagne yahageze mu kwezi kwa gatanu ko atari umufana kuko Espagne izakinira muri Pologne. Hari hashize iminsi Police ishakisha uyu mugabo wari warabuze muri Hotel yari acumbitsemo.

Muri Pologne ho, abashinzwe umutekano bane bakomerekejwe n’abafana b’Abarusiya bahita bajyanwa mu bitaro nyuma y’umukino batsinze Tcheque ibitego bine kuri kimwe.

Umuvugizi w’igipolisi cya Pologne, Marcin Herra, yatangarije televiziyo y’igihugu ko no mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 08/06/2012 abafana bane b’Abarusiya barwaniye mu kabare umwe agakomereka akajyanwa kwa muganga.

Yagize ati “niba ubushyuhe bukomeje kwiyongera bazanywa inzoga nyinshi kandi bishobora no gukomeza mu minsi 24 isigaye”.

Nubwo buri gihugu cyasabwe gucunga abafana bacyo mu itangazo ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA), Nikolai Komarov umuvugizi w’ikipe y’Uburusiya yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ibivugwa ari ibinyoma.

Uretse urugomo, umukinnyi wa Tcheque, Gebre Selassie, ufite se ukomoka muri Ethiopia yibasiwe n’abafana b’Abarusiya ubwo yajyaga gutera koroneri nk’uko byemejwe n’ishyirahamwe rirwanya irondaruhu i Burayi (FARE.)

Abasifuzi na Prezida wa UEFA, Michel Platini, bafite uburenganzira n’ubushobozi bwo guhagarika no gusubika umukino igihe umukinnyi akorewe ibikorwa by’irondaruhu n’abafana cyangwa umukinnyi mugenzi we.

Nubwo Mario Ballotelli yemeje ko azasanga umututse muri stade akamwihanira agahita ava mu kibuga, Platini yabwiye abakinnyi ko uzagaragaza amahane akorewe iri rondaruhu nawe azajya ahabwa ikarita y’umuhondo. Gebre Selassie we ngo azirengagiza akomeze umukino.

Croatia yahanishijwe ihazabu y’amadorali ibihumbi bisaga 20 muri 2008 ubwo abafana babo bagendera ku matwara y’Abanazi bazamuraga amabendera yabo n’indirimbo ku mukino wa ¼ bakinnye na Turkiya muri Autriche. Kuri iki cyumweru tariki 10/6/2012 barakina na Irlend.

Thierry Tity Kayishema

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka