Umubyeyi w’umunyezamu Gerard Bikorimana yitabye Imana
Umuryango w’umunyezamu w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Bikorimana Gerard, uri mu kababaro ko kubura umubyeyi wabo witwa Dusabimana Lucie witabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020.

Bikorimana Gerard yabwiye Kigali Today ko hari hashize amezi abiri bamenye ko uwo mubyeyi we arwaye Kanseri yo mu bihaha yari igeze ku rwego rwa Kane. Yivurije ahantu hatandukanye harimo no mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.
Nyuma yaho yaje kujyanwa mu kigo cy’Ababikira kiri i Kabuga mu Mujyi wa Kigali cyita ku barwayi ba Kanseri, akaba yitabye Imana ari muri icyo kigo yari amazemo iminsi itatu.
Bikorimana Gerard na we yari amaze iminsi i Kigali arimo kwivuza imvune yagize mbere y’uko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda isubikwa.
Ku wa Gatatu ku gicamunsi nibwo muri icyo kigo bahamagaye Bikorimana, bamubwira ko yahagera vuba kuko umubyeyi we yari arembye.
Bikorimana ati “Nahageze nka saa kumi, nsanga ari muri coma, nkomeza kumuba hafi, bigeze saa yine z’ijoro nibwo guhumeka byahagaze, umutima na wo urahagarara.”
Bikorimana yabaye ahagaritse ibyo kwivuza, yerekeza mu muryango we kugira ngo batangire gutegura gahunda zo guherekeza uwo mubyeyi wari ufite imyaka 57 y’amavuko.
Umuhango wo kumushyingura uteganyijwe kuba ku wa Mbere tariki 01 Kamena 2020 i Congo Nil mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba aho yari atuye.
Bikorimana Gerard ubu ni umunyezamu mu ikipe ya Mukura VS, mbere yaho akaba yaranyuze mu yandi makipe ya Bugesera na Rayon Sports.
Bikorimana avuga ko abuze umuntu w’ingenzi kuri we, ariko ko hari intangiriro nziza amusigiye ndetse n’urugero yamufatiragaho azakomerezaho akiyubaka.
Ati “Yari umubyeyi waharaniye ko nakwiga nubwo nagiye mu bintu by’imikino ariko yanteye umwete wo kwiga mu bushobozi yari afite bukeya anyishyurira na Kaminuza ndiga ndayirangiza. Ni umubyeyi wakundaga gusenga cyane babimuziho mu gace yari atuyemo, akamenya kubana n’abantu kandi akicisha bugufi, ansize ndi umugabo ndubatse mfite umugore n’abana, ni byinshi adusigiye yatwigishije kandi bizakomeza bimfashe.”
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire mubayo kandi kubizera Imana twibuke neza yuko tuzabonana n’abacu twabuze ikindi kandi Yezu niwe se wipfubyi komera ushikame.
birumvikana kubura umubyeyi sikintu cyoroshye byongeyeho mama wawe ,gusa komera yagize uruhare mukukonsa aragukuza uvamo umugabo nawe uzaharanire kwiyubaha utazanduza uburere yagusigiye Imana imuhe iruhuko ridashira
RIP Imana imwakiremubayo kd dukomeje numuryango yasize mwihangane kd mukomere
Imana imwakire mubayo,aruhukire mu mahoro.
Uwo mubyeyi wa Gerard yasengaga cyane,twizeye ko Uwiteka yamwakiriye Akaba aruhukiye mu mahoro
Ngo Imana yamwakiriye?Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Nkuko Umubwiriza 3:19,20 havuga,upfuye ajya mu gitaka.Wibuke ko ADAMU amaze gukora icyaha,Imana yamubwiye ko “azasubira mu gitaka”.Ntabwo yamubwiye ngo azajya mu muriro cyangwa ko azayitaba.Urundi rugero dusoma muli Intangiriro 37:35,igihe babwiraga Yakobo ko umwana we yapfuye,ntabwo yavuze ko “yitabye Imana”.Ahubwo yavuze ko napfa azasanga umwana we mu gitaka. Roho idapfa yahimbwe n’Umugereki utaremeraga Imana dusenga,witwaga PLATON.Yesu yavuze ko abantu bapfuye barizeraga Imana,nukuvuga barayumviraga kandi bakayishaka ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,azabazura ku munsi wa nyuma,akabaha ubuzima bw’iteka.Soma muli Yohana 6:40.Abapfa bakoraga ibyo Imana itubuza,Bible yerekana ko biba birangiye batazongera kubaho.Aho gupfa kwemera ibyo batwigisha mu nsengero,Imana idusaba "gushishoza",tukiga neza bible.Byisomere muli 1 Yohana 4:1.
Imana imuhe iruhukoridashira kndi imwakire mubayo kuko nate ntuzisahanijyihe byokujyayo kuko nicuwatwese murakoze
Imana imwakire mubayo
Imana imuhe iruhuko ridasgira
Imana imwakire, ikomeze abasigaye. Amen