Umubiligi Jean François Losciuto niwe mutoza mushya wa Rayon Sport

Ku cyumweru tariki ya 29/6/2014, Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwemeje ku mugaragaro umutoza wayo mushya, Jean Francois Losciuto, ukomoka mu Bubiligi, akaba aje gusimbura undi mubiligi Luc Eymael wasezeye muri iyo kipe muri Gicurasi uyu mwaka.

Nyuma y’igihe kirenga ukwezi ikipe ya Rayon Sport ishakisha umutoza yifuza, abatoza benshi bari basabye gutoza iyo kipe ifite icyicaro i Nyanza, ariko nyuma yo kureba ibyangombwa by’abifuzaga ako kazi batoranyamo batatu barimo Umufaransa David Giguet, umunya Serbia Srdjan Zivonjic ndetse na François Losciuto wanaje kwegukana ako kazi.

François Losciuto aragera mu Rwanda mur icyi cyumweru aje gutangira akazi i Nyanza.
François Losciuto aragera mu Rwanda mur icyi cyumweru aje gutangira akazi i Nyanza.

Umuyobozi wa Rayon Sport Ntampaka Théogene, nyuma yo guha akazi uwo mutoza, yavuze ko bamusaba kuzatwara igikombe cya CECAFA izabera mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka, ndetse no gutegura neza imikino ya shampiyona itaha ndetse n’igikombe cy’Amahoro kandi akazabyegukana.

Uyu mutoza w’imyaka 42, aje gutoza Rayon Sport avuye muri Togo aho yatoje ikipe yitwa Anges FC de Notsè , gusa nta bigwi bikomeye yayigizemo kuko yayimazemo amaze atandatu gusa.

François Losciuto yakunze gutoza amakipe y'abana mu Bubiligi.
François Losciuto yakunze gutoza amakipe y’abana mu Bubiligi.

François Losciuto ufite impamyabumenyi y’urwego rwa mbere (A) rwa UEFA, akaba yaranatoje cyane amakipe y’abana mu Bubiligi, ategerejwe mu Rwanda muri icyi cyumweru, akazahita ajya kuba i Nyanza aho ikipe ya Rayon Sport ibarizwa nk’uko n’amasezerano y’umwaka umwe agomba gusinya abivuga.

Rayon Sport yarangije shampiyona iheruka iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC yatwaye igikombe, irashaka kongera gutwara igikombe cya shampiyona iheruka muri 2013, ndetse ikanatwara igikombe cy’Amahoro kuko uyu mwaka yasezerewe na APR FC muri ¼ cy’irangiza.

Ikipe nini François Losciuto yatoje ni iyitwa Anges FC de Notsè yo mur Togo yamazemo amezi atandatu.
Ikipe nini François Losciuto yatoje ni iyitwa Anges FC de Notsè yo mur Togo yamazemo amezi atandatu.

Mbere yo gushaka ibyo bikombe byose ariko, Rayon Sport irashaka kubanza gutwara igikombe cya CECAFA izabera mu Rwanda kuva tariki ya 9-23/8/2014, dore ko ariyo izahagararira u Rwanda, hamwe n’indi kipe itaratangazwa kugeza ubu.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka