Umubare w’Abanyamahanga bashobora kujya mu kibuga muri shampiyona wagizwe umunani

Kuri uyu wa Kabiri, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko amakipe yemerewe gukinisha Abanyamahanga umunani muri shampiyona bari kibuga kimwe.

Ibi byatangarijwe nyuma y’inama ya Komite Nyobozi yateranye tariki 8 Nzeri 2025, aho iri shyirahamwe ryashyize hanze aho ryavuze ko kuva mu mwaka w’imikino 2025-2026 amakipe yemerewe gukinisha Abanyamahanga umunani mu marushanwa y’imbere mu gihugu ariko ari nabo bagomba kujya rupapuro rw’umukino bavuye ku icumi bajyagaho.

Yagize iti"Guhera mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, umubare w’abakinnyi b’Abanyamahanga bemerwa ku rupapuro rw’umukino(Match sheet) ntugomba kurenza umunani(8).Nta mubare ntarengwa w’Abanyamahanga bashobora kujya mu kibuga."

Iyi myanzuro ku Banyamahanga kandi, ivuga ko guhera mu isoko ryo muri Mutarama 2026, ubwo shampiyona izaba igeze hagati kwandikisha umukinnyi w’Umunyamahanga hazajya hishyurwa miliyoni 2 Frw mu gihe amakipe kandi yamenyeshejwe ko guhera mu mwaka w’imikino 2026-2027, agomba kujya aba afite Abanyarwanda batatu bari mu nsi y’imyaka 21 kuri buri mukino.

Iyi myanzuro ya Komite Nyobozi ya FERWAFA kandi yasoje ibwira amakipe ko inshingano zo kugurisha amatike y’imikino ya shampiyona zizahabwa ubuyobozi bwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere kandi ko iri shyirahamwe rizakorana nabwo mu kugena no kwemeza uburyo inyungu zizajya zisaranganywa hagati y’impande bireba.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka