Umu-Rayon yavuye i Kigali ajya gushimira Amagaju FC kuba yaratsinze APR FC

Umufana wa Rayon Sports Ndakaza Gerard yavuye i Kigali ajya gushimira Amagaju FC kuba yaratsinze APR FC.

Ni icyapa yitwaje cyari cyanditseho amagambo agira ati" Nta kindi nakwitura Amagaju FC(Amagaju FC 1-0 APR FC)." Ashimira iyi kipe kuba yaramutsindiye APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wabereye kuri Stade Huye tariki 12 Mutarama 2025 mu gihe Rayon Sports yari yahatsindiwe na Mukura VS 2-1 ku munsi wari wabanje.

Iki cyapa yakijyanye gufana amagaju mu gikombe cy’Amahoro mu murenge wa Kabagari, Akarere ka Ruhango, aho Amagaju FC yasuye kandi agatsinda United Stars 4-0. Ibi bitego byatsinzwe na Useni Kiza Seraphin watsinze ibiri,Ndayishimiye Edouard na Rachid Mapoli.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Si ukubeshya nanjye rwose Amagaju yaranshimishije kuko yankoreye umuti ankiza abafana ba APR bari banyishongoyeho ngo natsinzwe na Mukura!

Simon yanditse ku itariki ya: 16-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka