Uko byifashe mbere yuko Rayon Sports yakira Young Africans ku Munsi w’Igikundiro (Amafoto)

Mu gihe Rayon Sports yitegura kwakira Young Africans mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa kumi nebyiri z’umugoroba, Abarayons n’abakunzi ba ruhago batangiye gusesekara muri Stade Amahoro.

Ni umukino ukinwa mu gikorwa cyiswe Rayon Sports Day "Umunsi w’Igikundiro " aho Rayon Sports imurikira abakunzi bayo abakinnyi bashya, imyambaro iba izakoreshwa mu mwaka w’imikino mushya ndetse ikanakina umukino wa gicuti, aho muri uyu mwaka yatumiye Young Africans yo muri Tanzania.

Ku kirere cyiza cyitagaragaramo imvura ndetse cyitarimo n’izuba ryinshi abakunzi ba ruhago biganjemo Abarayons ndetse n’abakunzi ba Young bageze kare kuri Stade Amahoro yari ifunguye kuva saa sita z’amanywa.

Rayon Sports yaserutse mu mikenenyero

Amakipe ya Rayon Sports mu bagore n’abagore yaserutse yambaye imikenyero mu birori bya Rayon Sports 2025 " Umunsi w’Igikundiro". Aya makipe yageze kuri Stade Amahoro yambaye Kinyarwanda maze, herekanwa abakinnyi ikipe y’abagore izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2025-2026 banasuhuje abakunzi babo bazenguruka ikibuga.

Nyuma yo kwerekanwa ku ikipe y’abagore, umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru w’imikino Mugenzi Faustin "Faustinho" yahise yinjira mu mabara y’ubururu n’umweru atangira gushyushya abari muri Stade anabateguza ko ikipe y’abagabo igiye kuza kubasuhuza. Aba bakinnyi nabo bayobowe n’umutoza Afahmia Lotfi binjiye mu kibuga bambaye imikenyero, bazenguruka ikibuga basuhuza abafana babo mbere yo gusubira mu rwambariro.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka