
Mu kiganiro umuyobozi wa FUFA Moses Magogo yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere ya 31 tariki Nyakanga 2017, yemeje ko Moses Basena wari usanzwe ari umutoza wungirijwe mu ikipe y’igihugu yagizwe umutoza mukuru by’agateganyo akaba ari nawe uzatoza ikipe ya Uganda mu mikino ibiri igiye gukina n’Amavubi mu majonjora y’imikino ya CHAN.
Yagize ati”nka FUFA, twicaye n’abayobozi n’abigeze gukina umupira dufata umwanzuro ko Moses Basena na Fred Kajoba ari bo batoza ikipe y’igihugu by’agateganyo kugeza ku mukino wa Misiri ubanza n’uwo kwishyura kandi tuzabaha ubufasha bwose bazakenera.”
Magogo yanavuze ku bijyanye no gusezera kwa Micho yemera ko FUFA yari imurimo umwenda w’Amadorari y’Amerika ibihumbi 54.Yaboneyeho no kumushimira ibyiza yakoze mu ikipe y’igihugu kuva atangiye kuyitoza mu 2014.
Abo batoza bashyizweho habura minsi 11 gusa ngo Uganda Cranes icakirane n’Amavubi mu mukino ubanza uzabera mu gihugu cya Uganda mu rwego rwo gushaka itike yo gukina imikino ya CHAN izabera mu gihugu cya Kenya mu mwaka utaha wa 2018.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|