UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma (Amafoto)
Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yakatishije itike yo kuzakina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2024/2025, itsinze Arsenal ibitego 2-1, isohoka muri ½ cy’irangiza ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi isanga Inter ku mukino wa nyuma.

Ni nyuma y’umukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Parc des Princes mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, aho Isi ya ruhago yose yari itegereje kumenya usanga Inter ku mukino wa nyuma, biba akarusho ku Banyarwanda bitewe n’uko aya makipe yombi ari abafatanyabikorwa b’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.
Arsenal nk’ikipe yasabwaga kubanza kwinjiza igitego mbere na mbere ngo kiyiheshe kugira ijambo ku mukino, yatangiranye umuvuduko wo hejuru, irema uburyo bufatika bwo gutsinda ibitego, gusa umunyezamu w’Umutaliyani, Gianluigi Donnarumma akomeza guhagarara gitwari mu biti bitatu by’izamu.

Ku rundi ruhande, abasore b’umutoza Luis Enrique batarimo kizigenza Ousmane Dembélé watangiye ku ntebe y’abasimbura kubera imvune n’ububanare byoroheje, bacungiraga ku mipira yatakazwaga na Arsenal ndetse bakayibyaza amahirwe akomeye mu bihe bitandukanye nk’aho Umunya-Georgia, Khvicha Kvaratskhelia yateye igiti cy’izamu ku munota wa 17, na Désiré Doué wateye umupira wa mbere ugana mu izamu ku munota wa 22.
Iminota 27 yari ihagije ngo Abafaransa bongere ikinyuranyo cy’ibitego nyuma y’uko Umunya-Espagne, Fabián Ruiz afunguye amazamu amaze gutegeka neza umupira wari uturutse kuri kufura maze Umunya-Ghana, Thomas Partey wa Arsenal ananirwa kuwuvanaho neza.
Havuyemo iminota mike ya nyuma y’igitego, PSG yongeye kwisanga mu mukino neza ndetse itangira guhererekanya umupira ku kigero cyo hejuru hamwe n’uruhare rw’abarimo Achraf Hakimi Mou, Khvicha Kvaratskhelia, João Neves, Fabián Ruiz na Vitinha, icyakora Désiré Doué na Bradley Barcola bananirwa n’igikorwa cya nyuma, igice cya mbere kirangira PSG iyoboye n’igitego 1-0 byari 2-0 mu mikino ibiri.

Igice cya kabiri cyanzitswe uburyo buremereye bwaremwaga bwaganutse, ndetse amakipe yombi by’umwihariko Arsenal, atangira gucungira ku mipira y’imiterekano, icyakora iki kigugu cy’i Londres kinanirwa kubibyaza umusaruro nk’imwe mu ntwaro zagiye zibafasha mu bihe bitandukanye hamwe n’umutoza ubishinzwe, Nicolas Jovel. Ku munota wa 68, icyizere cya Arsenal abafana batazira ‘Abarashi’ cyanze kuyoyoka nyuma y’uko Umunya-Portugal, Vitor Machado Ferreira Vitinha ananiwe kwinjiza penaliti PSG yari ibonye, Umusifuzi w’Umudage, Félix Zwayer yitabaje VAR agasanga umupira Achraf Hakimi Mou yari yohereje mu izamu wakozweho n’ikiganza cya Myles Lews-Skelly, mbere y’Umunya-Espagne, David Raya Martín ayijugunya muri koruneri.

Icyakora, ibi byishimo byabaye iby’akanya gato kuko Achraf Hakimi yahise abigira 2-0 ku munota wa 74, biba 3-0 uteranyije imikino yombi. Nyuma y’iminota ibiri yonyine, Bukayo Saka Ayoyinka Temitayo yahise agomboreramo Arsenal igitego kimwe, amaze kwakira neza umupira yahaye na Leandro Trossard winjiye mu kibuga asimbuye Gabriel Teodoro Martinelli Silva. Ibi ariko ntacyo byamaze kuko umukino warangiye PSG itsinze 2-1, isezereye Arsenal ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino ibiri.

Iyi ntsinzi yahesheje Paris Saint Germain itike yo kuzakina umukino wa nyuma n’ikigugu cyo mu Butaliyani, Internationale de Milano yaraye isezereye FC Barcelona mu mikino ibiri y’ishiraniro yabonetsemo ibitego 13. Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya Allianz Arena i München mu Budage tariki 31 Gicurasi 2025.
Paris Saint Germain itarigera yegukana Igikombe cya UEFA Champions mu mateka yayo, yaherukaga ku mukino wa nyuma muri 2020 itozwa n’Umudage Thomas Tuchel, ubwo yatsindwaga na FC Bayern München.





National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|