UEFA Champions League: Manchester City igeze ku mukino wa nyuma inyagiye Real Madrid
Ikipe ya Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League itsinze Real Madrid 4-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 wabaye ku wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023.

Ni umukino wabereye kuri Etihad Stadium. Manchester City yari mu rugo yatangiye irusha cyane Real Madrid kuko uretse uburyo bwinshi yahushije, mu minota 15 ya mbere yari imaze gutanga imipira 127 mu gihe Real Madrid yari imaze guhererekanya imipira 13 gusa. Umunyezamu wa Real Madrid Thibaut Courtois yarwanaga no gukuramo imipira ya Erling Haaland, Kevin De Bruyne ndetse na Bernardo Silva n’abandi. Akagozi ariko kacitse ku munota wa 27 ubwo ku mupira yahawe na Kevin De Bruyne, Bernardo Silva yacenze agatsinda igitego cya mbere.
Real Madrid itabonaga uburyo bwinshi kuko itageraga kenshi imbere y’izamu, ku munota wa 35 yabonye uburyo ku ishoti rikomeye Toni Kroos yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ariko umupira ufata umutambiko w’izamu. Manchester City yakomeje kurusha Real Madrid mu guhererakanya umupira no kurema uburyo kuva inyuma kugeza imbere, ku kazi gakomeye kakozwe na Jack Grealish na Ikay Gundogan wateye umupira maze Eder Militao akawukoraho n’akaguru ukazamukira mu kirere. Bernardo Silva yahise awushyiraho umutwe atsinda igitego cya kabiri bajya mu kiruhuko ari 2-0 (3-1 mu mikino ibiri).
Mu gice cya kabiri Real Madrid yakinnye bitandukanye n’igice cya mbere mu guhererekanya umupira kuko yari ifite ijanisha rya 51% gusa bitatangaga umusaruro ariko nibura yagerageje amashoti atandatu arimo atatu agana mu izamu ugereranyije n’ishoti rimwe na ryo ritaganaga mu izamu yari yagize mu gice cya mbere cyose.

Ku rundi ruhande ariko ibi ntabwo bivuze ko Manchester City na yo itakomeje kwitwara neza nubwo yagerageje amashoti atatu arimo abiri agana mu izamu ugereranyije na 13 yari yagize mu gice cya mbere yarimo atanu agana mu izamu. Ku munota wa 76 Manchester City yabonye igitego cya gatatu cyitsinzwe na myugariro wa Real Madrid Eder Militao ku mupira w’umuterekano wari utewe na Kevin De Bruyne.
Muri iki gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka Real Madrid isimbuza abakinnyi batanu barimo Luka Modric wasimbujwe kare ndetse na Toni Kroos bombi bakinaga hagati mu gihe Manchester City yasimbuje ikuramo Ikay Gundogan, Kevin De Bruyne na Erling igashyiramo abarimo Julian Alvarez. Mu minota itatu y’inyongera yongeweho, ku munota wa 91 Julian Alvarez yatsinze igitego cya kane ku mupira yahawe na Phil Foden, umukino urangira ari ibitego 4-0 bihesha Manchester City gukomeza ku mukino wa nyuma itsinze 5-1 mu mikino ibiri.
Manchester City yasanze Inter Milan ku mukino wa nyuma uzakinirwa muri Turukiya tariki ya 10 Kamena 2023.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|