UEFA Champions League: Inter igeze ku mukino wa nyuma isezereye FC Barcelona (Amafoto)
Mu ijoro ryo ku wa 6 Gicurasi 2025, ikipe ya Inter yasezereye FC Barcelona muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League iyitsinze 4-3 mu mukino wo kwishyura, yongera kugera ku mukino wa nyuma yaherukagaho 2023.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro kuri Stade yitiriwe Giuseppe Meazza i Milan mu Butaliyani, aho nk’uko byari byagenze mu mukino ubanza wabereye kuri Estadio Olimpico Lluis Companys i Barcelona mu cyumweru gishize, Inter yabanje gufungura amazamu iwayo ku gitego cyatsinzwe na Kapiteni Lautaro Martínez nyuma yo kwakira neza umupira yahawe na Denzel Dumfries ku munota wa 21 w’umukino.Nyuma y’iki gitego, FC Barcelona yatangiye gusatira bifatika, irema uburyo bwinshi bw’ibitego binyuze cyane muri Lamine Yamal,Pedri na Raphinha ariko bikarangira Ferran Torres na Dani Olmo bananiwe kubushyira mu nshundura.

Hagati aho ariko, abasore b’umutoza Simone Inzaghi na bo ntibari bicaye kuko abarimo Denzel Dumfries wazonze FC Barcelona mu mikino yombi, Henrikh Mkhitaryan na Marcus Thuram bakomeje gusatira, ndetse ku munota wa 45 w’umukino Kapiteni Lautaro Martínez yongera kwinjira mu rubuga rw’amahina ategwa na Pau Cubarsí, maze umusifuzi y’Umunya-Pologne, Szymon Marciniak nyuma yo kwishisha VAR asanga ikosa rikwiye penaliti.

Ni penaliti yinjijwe neza n’Umunya-Türkiye, Hakan Çalhanoğlu nk’ibisanzwe ku munota wa mbere w’inyongera ku gice cya mbere, FC Barcelona isigara isabwa ibitego bitatu kugira yerekeze ku mukino wa nyuma, igice cya mbere kirangira ari 2-0, bikaba 5-3 mu mikino ibiri.

Ku munota wa 54, FC Barcelona ibifashijwemo na Eric García yagomboye igitego cya mbere ku mupira yahawe na Gerard Martín nyuma y’akazi keza kari gakozwe na Pedri bitanga ikizere ko kwishyura bishoboka nk’uko byagenze mu mukino ubanza.Ku munota wa 59, FC Barcelona yamazemo umwenda yari ibereyemo Inter, ku gitego cyatsinzwe na Daniel Olmo ku mupira yahawe na Gerard Martín wari abikoze ubugira kabiri.Ku munota wa 88, Raphinha yibwiye ko abishyizeho iherezo ubwo yatsindaga igitego cya gatatu icyakora ku munota wa gatatu w’inyongera ku gice cya kabiri Francesco Acerbi atsindira Inter icyo kunganya iminota isanzwe urangira ari ibitego 3-3 mu mikino ibiri ari 6-6 ,biba ngombwa ko hitabazwa iminota 30 y’inyogera .

Mu gace ka mbere k’iyi minota, Umutaliyani, Davide Fratessi yatsinze igitego cya kane ku munota wa 99 amaze kwakira neza umupira yahawe n’Umunya-Iran, Mehdi Taremi nyuma y’uko Umufaransa Marcus Thuram acenze ba myugariro ba FC Barcelona,aha ibitego biba 7-6, FC Barcelona ikomeza gushakisha uko yakwishyura ariko umunyezamu Sommer wa Inter akaba ibamba umukino urangira ari ibitego 4-3, igiteranyo gituma Inter igera ku mukino wa nyuma itsinze 7-6.

Inter yaherukaga kuri iki cyiciro mu 2023 ubwo yatsindwaga na Man City 1-0, izahura n’izava hagati ya PSG yo mu Bufatansa na Arsenal yo mu Bwongereza, zifite umukino wo kwisobanura kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Parc des Princes, nyuma y’uko umukino ubanza wari wabereye kuri Stade ya Emirates i Londres wari warangiye PSG iboneye intsinzi hanze y’igitego 1-0 mu gihe uyu mukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya Allianz Arena i München mu Budage tariki 31 Gicurasi 2025.





National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|