UEFA Champions League: Arsenal igeze muri 1/2 isezereye Real Madrid

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu,ikipe ya Arsenal yasezereye Real Madrid muri 1/4 cya UEFA Champions League,iyitsinze 2-1 igera muri 1/2 yaherukagamo mu 2009.

Ibi byabereye mu mukino wo kwishyura wabereye muri Espaagne aho Real Madrid yari yakiriye Arsenal mu mukino wo kwishyura wa 1/4 nyuma y’uwa mbere wabereye mu Bwongereza tariki 8 Mata 2025, Arsenal igatsinda ibitego 3-0.

Iyi kipe yagiye muri Espagne yizeye impamba yari yabonye mu mukino ubanza,aho yahabwaga amahirwe yo gukomeza ariko gutsinda byo bitizewe.Iyi kipe ariko yatanze ibimenyetso hakiri kare ubwo ku munota wa 13 yabonaga penaliti ku ikosa Raul Asensio yakoreye Mikel Merino mu rubuga rw’amahina,iyi penaliti ariko yatewe na Bukayo Saka umunyezamu Courtois ayikuramo. Ku mu munota wa 21 Real Madrid yashoboraga gutsinda igitego kuri penaliti ubwo umusifuzi yavugaga ko Declan Rice yakoreye ikosa Kylian Mbappé,maze hakitabazwa VAR byasabye iminota itanu kugira ngo penaliti ikurweho dore ko basanze hanabayemo kurarira.

Bukayo Saka ahusha penaliti
Bukayo Saka ahusha penaliti

Igice cya mbere ku makipe yombi cyarangiye ari 0-0 ariko ibyiza byose biri mu ruhande rwa Arsenal yari ikizigamye ibitego 3-0. Mu gice cya kabiri ku munota wa 65 Mikel Merino yahaye umupira mwiza Bukayo Saka atsindira Arsenal igitego cya mbere ariko nyuma y’iminota ibiri ,myugariro wayo William Saliba akora ikosa ananirwa gukina umupira yari ahawe n’umunyezamu David Raya.

Bukayo Saka yishimira igitego
Bukayo Saka yishimira igitego

Iri kosa yarikoreye ku murongo w’urubuga rw’amahina maze atwarwa umupira na Vinícius Junior wahise atsindira Real Madrid igitego cyo kwishyura.Ni igitego kitari gihagije kuko Real Madrid yari igikeneye ibindi bitanu ngo isezerere Arsenal ku giteranyo cya 5-4 cyangwa bitatu bakaba bakina iminota 30 y’inyongera kuko baba banganya 4-4

Vinícius Junior amaze kwishyura Real Madrid igitego
Vinícius Junior amaze kwishyura Real Madrid igitego

Ikizere cyaraje amasinde kuri Real Madrid itanakinaga neza kurusha Arsenal yo yari ifite ubwizigame,ubwo ku munota wa gatatu w’inyongera muri itanu yashyizweho Mikel Merino yongeraga guha umupira mwiza Gabriel Martinelli wirukankanye ba myugariro ba Real Madrid kugeza arobye umunyezamu,umukino ukarangira Arsenal itsinze 2-1 inageze muri 1/2 aho yaherukaga mu 2009 ariko igasezererwa na Manchester United. Gutsinda bagasezerera Real Madrid kandi kuri Arsenal biyibutsa mu mwaka wa 2006 ubwo bageraga ku mukino wa nyuma n’ubundi bayisezereye muri 1/8,icyo gihe bakanagera ku mukino wa nyuma ariko batsindiweho na FC Barcelona 2-1.

Martinelli atsindira Arsenal igitego cya kabiri
Martinelli atsindira Arsenal igitego cya kabiri

Arsenal muri 1/2 tariki 29 Mata 2025,izahahura na PSG yasezereye Aston Villa ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino ibiri mu gihe Inter yanganyije na Bayern Munich 2-2 kuri uyu wa Gatatu ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-3 izahura na FC Barcelona tariki 30 Mata 2025, yo yasezereye Dortmund ku giteranyo cy’ibitego 5-3.

Lautaro Martinez yagizwe umukinnyi w'umukino ,ubwo Inter yanganyaga na Bayern Munich 2-2 ikagera muri 1/2
Lautaro Martinez yagizwe umukinnyi w’umukino ,ubwo Inter yanganyaga na Bayern Munich 2-2 ikagera muri 1/2
Declan yagizwe umukinnnyi mwiza w'umukino
Declan yagizwe umukinnnyi mwiza w’umukino

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka