#UCL: Real Madrid, Liverpool na Bayern Munich zatangiye neza UEFA Champions ivuguruye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ku mugabane w’i Burayi hatangiye irushanwa rya UEFA Champions League 2024-2025, ivuguruye aho amakipe arimo Real Madrid, Liverpool, Bayern Munich na Juventus zatangiranye intsinzi.

Real Madrid, Liverpool na Bayern Munich zatangiye neza UEFA Champions ivuguruye
Real Madrid, Liverpool na Bayern Munich zatangiye neza UEFA Champions ivuguruye

Ni imikino itandatu y’umunsi wa mbere w’iri rushanwa rya 2024-2025, rivuguruye kuko ubu riri gukinwa n’amakipe 36 yatomboranye tariki 29 Kanama 2024, rigakinwa mu buryo bwa shampiyona aho kuba amatsinda nkuko byari bisanzwe.

Amakipe 12 yakinnye umukino wa mbere mu mikino igera ku munani azakina harimo ine yo mu rugo ndetse n’indi ine yo hanze. Ikipe ya Liverpool mu makipe yakinnye ku isaha ya saa tatu z’ijoro (21h00), yari yakiriwe na Milan AC kuri stade ya San Siro mu Butaliyani maze itangira itsindwa igitego na Christian Pulisic ku munota wa gatatu gusa ahawe umupira na Alvaro Morata.

Abakinnyi ba Liverpool bishimira igitego
Abakinnyi ba Liverpool bishimira igitego

Iyi kipe itozwa na Arne Slot, ntabwo yacitse intege byatumye ku munota wa 21 ibona kufura yatewe na Trent Alexander Arnold, maze myugariro Ibrahima Konaté atsinda igitego cyo kwishyura n’umutwe mbere y’uko ku munota wa 41 Virgil Van Dijk nawe atsinda igitego cy’umutwe kuri koruneri yari itewe na Konstantinos Tsimikas igice cya mbere kirangira Liverpool ifite ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri Milan AC, yavunikishije umunyezamu Mike Maignan ku munota wa 51 asimburwa na Torriani Lorenzo, watsinzwe igitego cya gatatu cya Liverpool na Dominik Szoboszlai ahawe umupira na Cody Gakpo, maze umukino urangira Liverpool ijyanye amanota atatu ya mbere mu Bwongereza.

Ikipe ya Bayern nayo yanyagiraga Dinamo Zagreb ibitego 9-2
Ikipe ya Bayern nayo yanyagiraga Dinamo Zagreb ibitego 9-2

Mu Budage Bayern Munich yahanyagiriye Dinamo Zagreb ibitego 9-2 birimo bine byatsinzwe na rutahizamu Harry Kane, harimo bitatu yatsinze kuri penaliti ku munota wa 19, 73 n’uwa 78 ndetse n’icyo yatsinze ku munota wa 57 mu gihe ibindi bitanu byatsinzwe n’abandi barimo Leroy Sane, Leon Goretzka, Rapfael Guerreiro na Michael Olise watsinze ibitego bibiri.

Ikipe ya Real Madrid yari mu rugo yakiriye Stuttgart yo mu Budage yayihatsindiye ibitego 3-1, byatsinzwe na Kylian Mbappé ku munota wa 46 ahawe umupira na Rodrygo, Antonio Rudiger ku munota wa 83 ahawe umupira na Luka Modric naho Endrick atsinda icya agatatu ku munota wa 95 ku mupira yahawe na Daniel Carvajal.

Real nayo yitwaye neza ku munsi wa mbere wa UCL ivuguruye
Real nayo yitwaye neza ku munsi wa mbere wa UCL ivuguruye

Mu yindi mikino yari yabaye saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 (18h45), Juventus yatsindiye PSV Eindhoven mu Butaliyani ibitego 3-1, Aston Villa itsinda Young Boys iyisanze mu Busuwisi ibitego 3-0, mu gihe Sporting mu rugo muri Portugal yahatsindiye Lille yo mu Bufaransa ibitego 2-0.

Indi mikino itandatu iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu aho Man City izakina na Inter Milan saa tatu z’ijoro (21h00), naho PSG ikakira Girona kuri iyo saha mu gihe amakipe nka Arsenal, FC Barcelona na Atletico Madrid azakina ku wa Kane w’iki Cyumweru hasozwa umunsi wa mbere.

Harry Kane yatsinze ibitego 4 mu 9 Bayern yanyagiye Dinamo Zagreb
Harry Kane yatsinze ibitego 4 mu 9 Bayern yanyagiye Dinamo Zagreb

Inkuru bijyanye:

Impinduka mu irushanwa rya UEFA Champions League kuva mu mwaka wa 2024-2025

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka