#UCL: Bigoranye Arsenal ibonye inota rimwe, AS Monaco itsinda FC Barcelona (Amafoto)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane hasozwaga imikino y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League 2024-2025, usize FC Barcelona itangira itsindwa na AS Monaco 2-1 mu gihe Arsenal bigoranye yanganyije na Atalanta 0-0.

Arsenal ibonye inota rimwe ikuye mu Butaliyani mu mukino yahuragamo na Atalanta
Arsenal ibonye inota rimwe ikuye mu Butaliyani mu mukino yahuragamo na Atalanta

Yari imikino itandatu (6), yasozaga umunsi wa mbere w’irushanwa rihuza amakipe y’ibigugu ku mugabane w’i Burayi, watangiye gukinwa ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.

Ikipe ya Atalanta yari yakiriye Arsenal mu Butaliyani, mu mukino yihariye mu guhererekanya umupira kuva mu gice cya mbere cyarangiye ari 0-0. Iyi kipe yateye amashoti abiri yose yaganaga mu izamu no guhererekanya umupira ku ijanisha rya 56% mu gihe Arsenal yateye atanu atarimo na rimwe rigana mu izamu ku ijanisha rya 44% mu guhererekanya umupira.

Abakinnyi ba Arsenal bashimiye umuzamu David Raya wari umaze gukuramo penalti
Abakinnyi ba Arsenal bashimiye umuzamu David Raya wari umaze gukuramo penalti

Iyi kipe yo mu Butaliyani no mu gice cya kabiri yakomeje kugora ndetse inarusha Arsenal. Ku munota wa 47, Ederson wa Atalanta yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina anyuze ku ruhande rw’ibumoso akorerwa ikosa na Thomas Partey, wamukuruye maze bisaba iminota ibiri ngo VAR yemeze ko ari penaliti.

Iyi penaliti yatewe ku munota wa 50 w’umukino na Mateo Reteguo, ariko umunyezamu David Raya wari wabanje guhabwa amabwiriza n’abatoza be uko yitwara ayikuramo, Mateo anasubijemo umupira n’umutwe nabwo umunyezamu arongera awukuramo.

Juan Cuadrado wa Atalanta agenzura umupira
Juan Cuadrado wa Atalanta agenzura umupira

Arsenal yakoze impinduka zitandukanye ikuramo Bukayo Saka, Thomas Partey, Gabriel Jesus na Jurien Timber ishyiramo Raheem Sterling, Jorginho, Leandro Trossard na Ricardo Calafiori.

Ku munota wa 74, Arsenal yabonye uburyo bukomeye ubwo Gabriel Martinelli yasigaranaga n’umunyezamu barebana ariko umupira awuteye ujya kure hejuru y’izamu.

Atalanta igice cya kabiri yagiteyemo amashoti atandatu yarimo abiri agana mu izamu ndetse yihariye umukino ku ijanisha rya 52%, naho Arsenal yateye ishoti rimwe naryo ritagana mu izamu ifite 48% mu kwiharira umupira. Iminota 90 isanzwe y’umukino kongeraho indi ine (4), amakipe yombi yasoje anganya 0-0.

George Ilenikhena wa AS Monaco, yishimira igitego yari amaze gutsinda ikipe ya Barcelone
George Ilenikhena wa AS Monaco, yishimira igitego yari amaze gutsinda ikipe ya Barcelone

Mu Bufaransa ikipe ya FC Barcelona ntabwo urugendo yahakoreye rwayihiriye kuko AS Monaco yayihatsindiye ibitego 2-1 bya Akliouche ku munota wa 16 na Ilenikhena ku munota wa 71 mu gihe Lamine Yamal ariwe wayitsindiye kimwe rukumbi yabonye.

Indi kipe yo muri Espagne, ni Atletico Madrid yatsinze Leipzig yo mu Budage, ibitego 2-1 byatsinzwe na Griezmann ku munota wa 28 na Gimenez ku wa 90, mu gihe Benjamin Sesko yatsindiye Leipzig yari yabanje igitego ku munota wa kane (4).

Lamine Yamal niwe watsindiye Barcelone igitego kimwe rukumbi yabonye
Lamine Yamal niwe watsindiye Barcelone igitego kimwe rukumbi yabonye

Mu yindi mikino yabaye Bayern Leverkusen yatsindiye Feyernood iwabo mu Buholandi ibitego 4-0, Crvena Zvezda itsindwa na Benifica 2-1 mu gihe Brest nayo yatsinze Sturm ibitego 2-1.

Imikino y’umunsi wa kabiri wa UEFA Champions League izakinwa hagati ya tariki 1 n’iya 2 Ukwakira 2024.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka