Ubwongereza bushobora gusezererwa ku ikubitito nyuma yo gutsindwa na Uruguay
Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ifite ibyago byinshi byo gusezererwa mu gikombe cy’isi hakiri kare, nyuma yo gutsindwa na Uruguay ibitego 2-1 mu mukino wo mu itsinda rya kane wabaye ku wa kane tariki 19/6/2014 i Sao Paulo muri Brazil.
Ubwongereza bwari bwatsinzwe n’Ubutaliyani mu mukino ubanza, bwasabwaga gutsinda byanze bikunze kugirango bwiyongerere amahirwe yo kuguma mu gikombe cy’isi, ariko Uruguay nayo yari yatsinzwe na Costa Rica mu mukino ubanza, yazanye ingufu nyinshi maze ibatsinda ibitego 2-1.

Igitego cya mbere cyinjiye ku munota wa 38 gitsinzwe na rutahizamu wa Liverpool Luiz Suarez utari wakinnye umukino wa Costa Rica kubera imvune.
Icyo gitego cyishyuwe ku munota wa 74 na Wayne Rooney, wanakinnye neza uwo mukino, kikaba ari nacyo gitego cye cya mbere yari abashije gutsinda mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi mu mateka ye kuva yatangira kucyitabira muri 2006 mu Budage.

N’ubwo icyo gitego cyongereye imbaraga ikipe y’Ubwongereza yashakaga gutsinda uwo mukino, ikosa ryo gutakaza umupira kwa kapiteni Steven Gerrard ryatumye abakinnyi ba Uruguay bawufata vuba, maze bawuhereza Luiz Suarez wahise atsinda igitego cya kabiri ku ishoti riremereye yohereje mu izamu ry’Ubwongereza ku munota wa 84.
Umukino warangiye ari ibitego 2-1 bivuze ko Ubwongereza busigaranye amahirwe makeya cyane yo kuguma mu gikombe cy’isi, akazaturuka ku mukino Ubutaliyani buza gukina na Costa Rica kuri uyu wa gatanu tariki 20/6/2014.

Ubutaliyani buramutse butsinze Costa Rica iri ku mwanya wa mbere Ubutaliyani bwahita bugira amanota atandatu abujyana muri 1/8 cy’irangiza. Icyo gihe kugirango Ubwongereza bwizere gukomeza muri 1/8 cy’irangiza bizabusaba gutsinda nabwo Costa Rica ibitego byinshi, ariko kandi bigasaba ko Ubutaliyani buzaba bwanatsinze Uruguay mu mukino ayo makipe afitanye.
Uretse umukino wa Costa Rica n’Ubutaliyani utangira saa kumi n’ebyiri, kuri uyu wa gatanu kandi guhera saa tatu haraba umukino wo mu itsinda rya gatanu uhuza Ubufaransa n’Ubusuwisi.

Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|