Mu kiganiro cy’imikino KT Sports gitambuka kuri KT Radio, Visi Perezida w’ikipe ya Mukura VS Nayandi Abraham yatangaje ko umutoza Okoko bamusabye guhagarika gukoresha amarozi kuko bafite gihamya ko ku mukino wa Rwamagana yari yitwaje umupfumu

Yagize ati "Twamusabye kwigirira icyizere akareka kwizera abapfumu ahubwo akizera ibyo yize mu butoza, twabiganiriyeho kandi yabisabiye imbabazi mu nama, ibimenyetso ni umukino wa Rwamagana kuko yari yitwaje umurozi, Mukura ni ikipe y’Imana ntabwo ivangavangirwa n’ibindi"

Gusa ku ruhande rw’umutoza Okoko Godefroid, mu ijwi ryumvikana ko yarakajwe cyane n’ibyo Abayobozi be bamushinja, yibazaga niba hari umuntu bazi yaba yararoze, abyamaganira kure kandi avuga ko aba bayobozi bamwanga
Ati "Anshinja amarozi hari uwo mu muryango we naroze? Ushaka kukurya ntabura imboga akurisha, ushaka kukwanga ntabura ijambo agutuka, njyewe ndamwifuriza ubuzima bwiza n’umugore we n’abana"
"Reka avuge ibyo yishakiye njye ntabyo namusubiza ndamwubaha nka Visi Perezida, ndamwubaha nka murumuna wanjye, ndamwifuriza ubuzima bwiza n’umuryango we"
N’uburakari bwinshi yakomeje agira ati "Ubu mujyanye mu butabera ubu uwo murozi yamwerekana? Naramurogeye se? ni njye waroze abo mu muryango we, iyo umuntu atazi ibintu ntabyo aba azi, nigeze mpurira nawe ku mugore? Ku mafaranga? Niba ashaka gutoza Mukura bayimuhe ayitoze"

Biteganyijwe ko iyi kipe ya Mukura kuri iki cyumweru iza gukora inama y’inteko rusange idasanzwe, ikaza igamije gutora Komite Nyobozi, aho by’umwihariko bazaba basimbuza abaheruka kwegura barimo Perezida w’iyi kipe ndetse n’Umunyamaganga mukuru wayo
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ukuri kose sibyiza kukuvuga wowe vs president uri i butare na okoko ari ibutare. rero wakagombye kwegera umutoza mukaganira kuri icyo kibazo mbere yokugishira muri media. ese koko niba okoko ari umurozi wowe ukaba umuyobozi wamwirukanye nkomuntu ushaka iterambere rya mukura. baptiste agenda mwavuze ko mushaka gukura umwanda muri equipe none se mwazanye umwanda. ese uwomutoza wanyu agira budget yamarozi niba anahari nimwe mwishura aboborozi. nimukabone equipe ihagaze neza muzana amatiku namanyanga ubu mukura imeze neza kuko mumaze kubona ikibuga kinoze mukura yarisubiye kumbehe yayo ibyo urimo ntaterambere ryumupira ririmo ahubwo urigusenya pe. iyo comportement ntibereye umuyobozi nabusa nacyane ko mwari mufite inteko rusange uyu munsi warikubanza kwitera icyuhagiriro mbere yuko ujya muri media. ese okoko we nakujyana mubutabera uritayari. gusa ndakeka okoko we atakora nkibyo wowe wakoze. reka ndekere aho .gusa bakunzi bamukura ntimucike intege mukomeze mushigikire ikipe yanyu kandi muzagera kuntego.
Umva bakunzi ba mukura mbabwire njye numva ko mwa toye umuntu bita Hamudan bwambere nahise mbona ko mukura isenyutse kuko ntakintu hamudan ajyamo ngo kirame ubwo kuri njye nta cyantunguye numvise ibya baye so mwihangane mwi yubake mureke namwe ubwanyu kwi senyere
Abo bigize ba kavukire badusenyeye ikipe bajye bajya muri stade bawurebe bonyine.bazi ko ari bo banyaButare gusa!
Mbega umugabo w’amajambo atamwubahiriza weee!!!. Ivyo vy amarozi nivyo utwara kuri radio!!! Yoooh ndagutwenze, ntasoni? Umugore agutunze aragowe
Nka bakunzi ba Mukura vs iyo twumva ibiyivugwamo turababara. None se Abraham azi neza inshingano ze koko? Ese Okoko byo yaba aroga yakabinyujije muri media cg yari kumwegera akamugira inama.Mukura weeee...nzabandora ko batazakugira nka Flash Fc y’ i Muhanga.
KIGALI TODAY?
MWIBAGIWE KUTUBWIRA NIBA KU MUKINO NA RWAMAGANA, MUKURA YARATSINZE?
Mukura bayihe Campion wa Ibis ayitoze nicyo isigaje.
Mukura bayihe Campion wa Ibis ayitoze nicyo isigaje.
TUMENYE IMPAMVU NYINE ICYATUMYE PEREZIDA NA sg BEGURA ARAYISENYE NYINE UMUZAMBIYA SHA . BURIYA MUBUFUNDI BYANZE NONE AGIYE MUMUPIRA MUKURA WE????
numvise ko ngo ahaka umuzungu ngo bazajya bagabura salaire. icyo uwo mugabo nayandi ashyiracimbere buri gihe ni ugisenya gusa. akwiye gukizwa akareka ikipe igakomera aho kuyisenya yitwa ngo ni vice president. akwiye no kudusaba nk,abakunzi ba mukura imbabazi zo guharabika umutoza wikipe ayoboye gutyo
abraham no umusazi si umuntu kuko ntamuntu muzima watangaza biriya kandi niyo ntwaro ye buri gihe kuwo adashaka. buriya yabuze ibyo yiba ikipe none ari gutezamo akavuyo. tutamurambiwe abafana
abraham no umusazi si umuntu kuko ntamuntu muzima watangaza biriya kandi niyo ntwaro ye buri gihe kuwo adashaka. buriya yabuze ibyo yiba ikipe none ari gutezamo akavuyo. tutamurambiwe abafana