#Ubutwari2025: Uko imikino iteye muri Football, Volleyball na Basketball

Mu gihe habura iminsi micye ngo twizihize umunsi w’Intwari z’Iguhugu, nk’uko kandi buri mwaka bikorwa mu mikino itandukanye hakinwa irushanwa ry’Intwari ‘Heroes Tournament’, dore uko imikino iteye mu mpera ziki cyumweru.

Police FC ni yo ibitse iki gikombe mu mupira w'amaguru
Police FC ni yo ibitse iki gikombe mu mupira w’amaguru

Mu mupira w’amaguru (Football)

Mu mupira w’amaguru iri rushanwa riratangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama 2025 kuri Kigali Pelé Stadium, irushanwa rizakinwa n’amakipe 4 ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ari yo Rayon Sports iyoboye shampiyona, APR FC iri ku mwanya wa kabiri, AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu ndetse na Police FC iri ku mwanya wa kane.

Umukino uhuza ikipe ya APR FC ndetse na AS Kigali ku isaa cyenda z’amanywa (3pm), ni wo uza kubanziriza uribuhuze ikipe ya Rayon Sports ndetse na Police FC, wo uza gukinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm).

Ikipe iza gutsinda indi muri iyi mikino yombi, irahita yerekeza ku mukino wa nyuma aho biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025.

Usibye ku ruhande rw’abagabo, hateganyijwe kandi undi mukino mu kiciro cy’abagore, uzahuza Indahangarwa WFC ndetse n’ikipe ya Rayon Sports WVC.

Imikino ya Volleyball izabera muri Petit Stade
Imikino ya Volleyball izabera muri Petit Stade

Ikipe ya Police FC ni yo ibitse Igikombe cy’Intwari giheruka cya 2024, aho yacyegukanye itsinze APR FC ibitego 2-1.

Volleyball

Mu mukino w’intoki wa volleyball, nabo baratangira imikino y’irushanwa ry’Intwari kuri uyu wa Gatanu, aho iri rushanwa rizakinwa n’amakipe yose asanzwe akina mu cyiciro cya mbere abagabo n’abagore.

Biteganyijwe ko imikino y’amajonjora izakinwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2025, naho imikino ya ½ na final igakinwa ku ku wa Gatandatu tariki ya 1 ndetse no ku Cyumweru tariki ya 2.

Basketball

Mu ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA), nabo bazakina iri rushanwa ry’imikino y’Intwari, aho bo iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri, ariko abagabo gusa kuko nta bagore uyu mukino ugira mu kiciro cya 2.

Dore uko imikino iteye muri Volleyball
Dore uko imikino iteye muri Volleyball

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka