#Ubutwari2025: CTC Gabiro yegukanye Igikombe cy’Intwari ihigitse SOF

Ku wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025, nibwo hasojwe irushanwa ry’Intwari mu cyiciro cya gisirikare mu mupira w’amaguru, aho Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro (Combat Training Center/CTC) ryegukanye igikombe ritsinze Special Operations Force (SOF) kuri penaliti 4-3.

CTC ishyikirizwa igikombe
CTC ishyikirizwa igikombe

Ni umukino wari witezwe na benshi dore ko iyi mikino ya Gisirikare imaze kwigarurira imitima y’abatari bacye, kandi mu mikino yose atari n’umupira w’amaguru gusa.

Ni umukino wabereye kuri Pelé Stadium, unitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wari umushyitsi mukuru, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe ndetse n’abandi.

Muri uyu mukino, nta n’umwe wabashije kubona urushundura mu minota isanzwe y’umukino, kuko amakipe yombi byarangiye anganya ubusa ku busa nubwo ku munota wa 85, Sengoga Credeau yari yatsindiye igitego SOF ariko umusifuzi w’igitambaro akavuga ko yari yaraririye maze igitego bakacyanga.

Wari umukino utoroshye
Wari umukino utoroshye

Ibi byatumye bahita berekeza muri Penaliti, maze zihira abasore ba Combat Training Center y’Igabo (CTC), kuko baje gutsinda Special Operations Force penaliti enye kuri eshatu.

Mu ijambo risoza iri rushanwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagarutse ku mpamvu y’aya marushanwa n’indi mikino igiye kongerwamo.

Ati “Imikino nk’iyi ifasha Ingabo kugira umubiri muzima no mu mutwe, ndetse no kwimakaza umuco wo guhatana no gusabana. Amarushanwa nk’aya azakomeza ndetse azongerwamo indi mikino nka Karate n’Amagare, kugira ngo ikomeze gukuzwa.”

Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda

Mu bandi begukanye ibihembo harimo Ishuri rikuru rya Gisirikare ry’i Gako, ryegukanye igikombe muri Handall, ni mu gihe Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) bahize andi makipe muri Volleyball. Ikipe ya Special Operations Force yahize andi mu kumasha ndetse no muri Basketball.

CTC Gabiro yegukanye Igikombe cy'Intwari
CTC Gabiro yegukanye Igikombe cy’Intwari
Gen (Rtd) James Kabarebe na we yari ahari
Gen (Rtd) James Kabarebe na we yari ahari
Gen Mubarakh Muganga yitabiriye uwo mukino
Gen Mubarakh Muganga yitabiriye uwo mukino

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka