Ubumwe bwonyine ni bwo bwasubiza Rayon Sports ubuzima (Ubusesenguzi)
Nyuma yo kwegura kwa Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida wa Rayon Sports kuva mu 2020, kuri ubu igikomeje kwibazwa n’abakunzi b’iyi kipe ni ikizakurikiraho mu miyoborereye y’iyi kipe ndetse n’ubuzima bwayo buri imbere ariko hagasabwa ko hashyirwa imbere ubumwe kurusha ibindi.
Uyu mugabo weguye nyuma y’imyaka isaga ine ari umuyobozi wa Rayon Sports, yasize abantu bibaza ngo ni iki kigiye gukurikiraho mu buzima bw’iyi kipe ikomoka i Nyanza.
Amategeko y’umuryango wa Rayon Sports avuga ko mu gihe Perezida yeguye ku mirimo ye asimburwa na Visi Perezida wa mbere, yaba adahari hakajyaho uwa kabiri cyangwa mu gihe bose baba badahari ikipe ikaba yaba iyoborwa n’Ubunyamabanga Bukuru.
Iri tegeko iyo urihuje nuko ibihe bimeze ubu, Rayon Sports iyobowe na Ngoga Roger wari Visi Perezida wa kabiri, uzanategura Inteko rusange kuko Kayisire Jacques, wari Visi Perezida wa mbere we adahari dore ko bombi nta n’umwe wari ukigaragara mu bikorwa bya Rayon Sports, nyuma gato yo gushyirwaho bungirije Uwayezu Jean Fidele mu Ukwakira 2020.
Amatora arabura iminsi mike kugira ngo abe, ariko se ni iki Abarayons bakeneye kurusha ibindi?
Ukurikije imyaka ine ishize kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, ikipe ya Rayon Sports ntabwo ifite ikindi kibazo kidasanzwe kuko ibyo yahoranye by’amikoro nanubu bigihari ntacyahindutse dore ko na Uwayezu Jean Fidele, wari waje avuga ko hari abaza mu ikipe baje kuyikuramo amafaranga, bakaba bari barayisize mu madeni nawe agiye ikipe ifite amadeni atandukanye arimo ayo bafitiye abakozi ndetse n’andi yo mu bundi buryo, bivuze ko kuri iyo ngingo nta cyahindutse.
Kuva icyo gihe navuze haruguru, Rayon Sports ikintu gikomeye yabuze ni ubumwe bw’Abarayons ndetse no guhuza kwabo bagasenyera umugozi umwe bashakira ikipe yabo ibyiza. Ushobora kuvuga ko nubundi byahozeho muri Rayon Sports, habamo ikitwa ishyamba ariko muri iyi myaka ine ishize byo bitandukanye nuko byari bimeze mbere yaho kuko ho n’ibyabagaho wasangaga ari abantu bake bashobora kutagira ibyo bumvikanaho bike ariko byakemukaga kuko ahari abantu hatabura urunturuntu.
Muri iyi myaka ine nyuma yo kutumvikana k’uwari Perezida Munyakazi Sadate na bamwe bari baramubanjirije mu buyobozi bwayo byaremye ibyitwa ibice bibiri muri Rayon Sports, biturutse ku kuba batarumvikanye bikaba ngombwa ko inzego za Leta arizo ziyambazwa mu kubikemura, zikabikemura bose zibigizayo ibintu bamwe bafata nk’ibyakozwe mu buryo butari bwo.
Abasesengura ibi bavuga ko hatarebwe inguni y’umupira ikipe ishingiyeho ahubwo bigakorwa mu nguni yo gukemura amakimbirane asanzwe byanarangiye inzego zirimo, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na Minisiteri ya Siporo zari zishinzwe iki kibazo zizanye Uwayezu Jean Fidèle utari uzwi n’Abarayons nkuko basanzwe bitoramo uwo bazi ngo abayobore, byanatumye abura amaboko amushyigikira kuko batari bamuzi.
Kubigizayo niho muri iyi myaka ine ishize hagiye humvikana, ijambo rivuga ngo ’Abahoze bayobora Rayon Sports’. Iri ni ijambo ryumvikana iyo uvuga abarimo Paul Muvunyi ariwe Sadate Munyakazi yari yasimbuye mu 2019 n’abo bakoranye barimo Gacinya Chance Denys, Maitre Freddy, Twagirayezu Thaddee, Ngarambe Charles, Dr Emile Rwagacondo n’abandi batandukanye.
Iki gice ntabwo cyumvikanamo Munyakazi Sadate kuko we yakomeje gukorana bya hafi n’ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwari buyobowe na Uwayezu Jean Fidèle, nubwo nawe atari yemerewe kubujyamo nk’abo twavuze haruguru ariko bo bahise babujya kure nkuko bari babisabwe ariko no gufasha nabyo barabigabanya kugeza hafi ya ntabyo.
Gushyira hamwe bikenewe kurusha ibindi byose
Ukuri ni uko nihakomeza ikintu cyo kuvuga ngo bamwe bari hano abandi bari hariya ntacyo bizamarira Rayon Sports mu myaka iri imbere n’ubundi, kuri iyi nshuro inzego zose bireba igikenewe ni ubujyanama ndetse no guhuza buri ruhande muri Rayon Sports, yaba abiswe abahoze bayiyobora, abayirimo ndetse n’abandi bashobora kuba bayizamo.
Umwe mu bantu ba hafi waganiriye na Kigali Today, yayibwiye ko mu rwego rwo guha ikaze buri wese mu ikipe hari gutekerezwa uburyo hasubirwamo ingingo iri mu mategeko igena abitabira inteko rusange nk’urwego rukuru rw’ikipe, kuva mu 2020 rwitabirwa gusa na za Fan Clubs binyuze mu bayobozi bayo cyangwa bikaba byarenga aho ngaho.
Ibi byatuma abo bahoze bayiyobora bashobora kongera kugarukamo cyangwa n’abandi ariko nanone byose bigahabwa umugisha n’inzego zari zashyizeho uburyo bw’imiyoborere mishya mu 2020.
Abahoze bayora Rayon Sports bahuye
Kuri uyu wa Kabiri, Dr Rwagacondo, Gacinya Denys, Olivier Gakwaya, Paul Muvunyi, Muhirwa Frederick n’abandi bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports, bahuriye ahitwa Juru Park mu Mujyi wa Kigali gusa nkuko amakuru Kigali Today yamenye abivuga ngo barajwe ishinga no gutegura umukino wa shampiyona uzahuza iyi kipe na Gasogi United ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|