Ubudage bwegukanye igikombe cy’isi cya kane nyuma yo gutsinda Argentine 1-0
Ikipe y’Ubudage yakoze amateka yo kwegukana igikombe cy’isi cya kane ikivanye ku mugabane wa Amerika, bwa mbere ku ikipe y’i Burayi, ubwo yatsindaga Argentine igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Maracana i Rio de Janeiro muri Brazil ku cyumweru tariki ya 13/7/2014.
Igitego cya Mario Gotze ku munota wa 113 nicyo cyahesheje bidasubirwaho igikombe Ubudage, kuko amakipe yombi yari yabanje gukina iminota 90 isanzwe abura igitego, biba ngombwa ko hitabazwa iminota 30 y’inyongera.

Ni umukino wari unogeye ijisho, waranzwe n’ishyaka ryinshi, gusatirana ndetse n’amakosa menshi mu kibuga, ariko abanyezamu ku mpande zombi bakora akazi gakomeye ko kuvanamo imipira benshi babaga bamaze kwemeza ko ari igitego.
Igice cya mbere Argentine yakinnye neza cyane ibifashijwemo na kizigenza Lionel Messi, ariko amahirwe yabonetse nta gitego cyavuyemo. Argentine yigeze gusatira neza ndetse Gonzalo Higuain ashyira umupira mu ncundura ndetse yishimira igitego ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

Igice cya kabiri cyaranzwe no gukina neza ku mpande zombi, ndetse Ubudage bukiboneramo amahirwe menshi yo gutsinda igitego ariko kucyinjiza birananirana.
Iminota y’inyongera niyo yagaragaje uhabwa igikombe, ubwo ku munota wa 113, Mario Gotze wagiye mu kibuga ku munota wa 88 asimbura Moroslave Klose, yatsindaga igitego cyiza ahabwe umupira mwiza na Andre Schuerrle.

Icyo gitego Argentine yananiwe kucyishyura kuko amakipe yombi yari yatangiye kugaragaza kunanirwa, ndetse na ‘Coup Franc’ Lionel Messi yateye ku munota wa 120 ntabwo yabashije kuyishyira mu izamu.
Ni igikombe cya kane Ubudage butwaye mu mateka yabwo, igikombe cya mbere butwaye kuva bwiyunga bukaba igihugu kimwe, Ubudage bukaba bubaye igihugu cya mbere cyo ku mugabane w’Uburayi gitwaye icyo gikombe kikivanye ku mugabane wa Amerika.

Ubudage bwari bwitabiriye igikombe cy’isi ku nshuro ya 18, bwegukanye igikombe cya kane nyuma ya 1954, 1974 na 1990, ubu bukaba bunganya ibikombe bine n’Ubutaliyani, ariko ayo makipe yombi akaza inyuma ya Brazil ifite ibikombe bitanu ari nabyo byinshi, naho Argentine ikaba yashakaga igikombe cya gatatu ariko ikaba itabashije kibigeraho.
Ubudage butwaye igikombe cyari gifitwe na Espagne yacyegukanye muri 2010 ikivanye muri Afurika y’Epfo ubwo yatsindaga Ubuholandi ku mukino wa nyuma, ariko uyu mwaka Espagne yasezerewe ku ikubitiro, naho Ubuholandi bwo bwasezerewe na Argentine muri ½ cy’irangiza bwegukana umwanya wa gatatu butsinze Brazil yasezerewe n’Ubudage muri ½, inyagiwe ibitego 7-1.

N’ubwo atabashije guhesha ikipe ye igikombe, Lionel Messi yahanaguwe amarira n’umupira wa zahabu yahawe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri iki gikombe cy’isi, naho umunyezamu w’Ubudage Manuel Neuer ahabwa ‘Golden Glove’, nk’umunyezamu wahize abandi muri iri rushanwa.






Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
SOYEZ HEUREUX,ET COURAGEUX POUR TOUT LES FANAS DES ALLEMANDS.DIEU VOUS BENIT.mercie SHUERRE ET GOTZE MARION
UBUDAGE [MANS SHAFT] bwaranyemeje nk ikipe nemera.ubuhanga bwa andre shuerrle !,e e e yadutuye umutwaro.IYO GONDOGANI AZA GUKINA MONDIAL nibwo twari kubon udukoryo