
Ikipe ya Sporting charleroi y’abatarengeje imyaka 15 Mitsindo akinamo kandi anabereye Kapiteni, ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.
Avuga ko afite intego zo gukinira ikipe y’igihugu y’Ububiligi mu bakuru. Ariko ngo n’u Rwanda ararutekereza kuko ari igihugu cy’amavuko.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko yishimiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’Ububirigi y’abakiri bato.
Agira ati "Nabyishimiye cyane kuko bigaragaza ko mfite amahirwe yo kuba nakinira n’ikipe y’Igihugu y’abakuru ndamutse nkomeje kwitwara neza kandi niyo ntego mfite.”

Mitsindo ukina hagati mu kibuga yahamagawe mu ikipe y’Ububiligi y’abatarengeje imyaka 15 irimo gukorera umwiherero mu Mujyi wa Tubize. Iri kwitegura imikino yo ku Mugabane w’Uburayi mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15.
Umutoza Pauwels Barry w’iyo kipe n’umwungirije Englebert Gaetan ngo bahamagaye Mitsindo nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona.
Mitsindo yahamagawe ari kumwe na bagenzi be bakinana muri Sporting Charleroi ari bo Gillet Martin na Owen Van Der Meeren.

Mitsindo Yves yavutse ku itariki ya 09 Mutarama 2003, avukira i Rubavu. Umubyeyi we yitwa Mitsindo Jeanne.
Yahereye mu ikipe yitwa FC Charleroi yo mu cyiciro cya gatatu, ahakina umwaka umwe maze ikipe ya Sporting Charleroi yo mu cyiciro cya mbere ihita imushima iramutwara.



National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ivyagiriwe ba Katauti bazagira ingaruka mbi cane kabisa naho muvyirengagiza. Ariko nibaza ko ari ubujiji. Ese Zidane ko tutarumva na rimwe ubufaransa
Mbega byiza abo bana nukubatera inkunga nibitekerezo byiza bakazakomeza ba ka realisa rêve zabo
Hari abandi bakina muri Diables rouges under 19
Uwa Fredy witwa Trésor umurebe kuri YouTube hari ni uwa Iddi Ibrahim witwa Ashiraf urumva ko dufite benshi ni byiza cyane
Ni mwene MITSINDO Jeanne nta se agira? Nagaruka muzamugira nka ba KATATUTI
Umva mbese! Nkamwe musubiza mutyo duhita tumenya imyumvire yanyu. Bazahita bamugira nkaba Katauti se byibuze wambwira umubyeyi umwe muba katauti ufite ubwenegihugu bw’urwanda? Naba nuwo mwana nyina wabonye ko ni uwi rubavu.