U20: Umukino w’u Rwanda na Mali ushobora kubera i Rubavu

Mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, umukino uzayihuza n’iya Mali mu mpera z’ukwezi gutaha ushobora kuzakinirwa kuri Stade Umuganda i Rubavu; nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amahuru mu Rwanda (FERWAFA).

FERWAFA rirateganya ko uyu mukino wabere i Rubavu kuko hari ibikorwa remezo kandi n’abaturage baho by’umuwihariko bakaba bazwiho gukunda umupira w’amaguru.

Nubwo FERWAFA yifuza ko uwo mukino wabera i Rubavu, icyemezo cya nyuma kizafatwa n’umutoza kuko ariwe uzahitamo ikibuga cyagirira akamaro ikipe atoza; nk’uko bitangazwa n’ Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Michel Gasingwa.

Yagize ati “Icyo tugomba gukora ni ukumugezaho icyifuzo, cyane ko ari cyiza, ariko ntabwo twamutegeka aho umukino ugomba kubera kuko ntabwo tugambiriye gusa kwegereza ikipe Abanyarwanda, ahubwo turanashaka intsinzi”.

Ubusanzwe ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakirira andi makipe kuri Stade Amahoro, ariko mu munsi iri imbere, FERWAFA ivuga ko n’ibindi bibuga byo hirya no hino mu gihugu bizajya bikoreshwa kugira ngo Abanyarwanda aho bari hirya no hino babashe kubona imbona nkubone ikipe yabo.

Ibibuga birimo kubakwa hirya no hino mu ntara bizatangira kwakira imikino mpuzamahanga mu minsi ya vuba, bikazatuma u Rwanda rukomeza kwitegura neza imikino ya CHAN igomba kuzabera mu Rwanda muri 2016. Stade Huye iri hafi kurangira na Stade ya Muhanga igiye kuvugururwa.

Nubwo kugeza ubu umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, ntacyo aratangaza ku bijyanye n’aho uwo mukino w’u Rwanda na Mali uzabera, hari amahirwe menshi y’uko uwo mukino uzabera kuri Stade Umuganda i Rubavu, kuko ikipe y’igihugu igiye kuhakorera imyitozo y’ibyumweru bibiri izatangira tariki 01/07/2012.

Biteganyijwe ko umukino w’u Rwanda na Mali uzakinwa hagati ya tariki 28 na 29/07/2012, naho umukino wo kwishyura ukazabera muri Mali hagati ya tariki 11 na 12/08/2012.

Iyi mikino iri mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka