U20: u Rwanda ruzakina umukino wa gicuti na Uganda

Mu rwego rwo gutegura amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika, ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20 izakina na bagenzi babo ba Uganda tariki 28/02/2012 kuri stade Amahoro i Remera.

Umutoza w’ikipe y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tard, yifuje gukina uyu mukino kuko ashaka kureba abasore be uko bakina ndetse bizanabafashe gutangira kumenyera amarushanwa; nk’uko FERWAFA yabitangaje.

Nyuma y’uwo mukino uzahuza u Rwanda na Uganda, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 izahita itangira umwiherero mu ntangiro z’ukwezi kwa gatatu.

Uwo mwiherero uzaba ugamije gutegura neza imikino y’amajonjora izatangira gukinwa muri Mata, mu rwego rwo guhatanira kuzakina igikombe cy’Afurika kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 izaba igizwe cyane cyane n’abakinnyi bakinira ikipe y’Isonga FC kuko aricyo iyo kipe yashyiriweho. Isonga FC yashyizweho kugirango ikomeze gukurikirana abana bari bavuye mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 kugirango bazavemo ab’ikipe y’abatarengeje imyaka 20.

Uretse abo bakinnyi b’Isonga, umutoza Richard Tardy unatoza ikipe y’abatarengeje imyaka 17, azashaka abandi bakinnyi mu yandi makipe kugira ngo abone umubare w’abakinnyi bakomeye yifuza kuzakoresha muri iyo mikino.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka