U20: Ikipe y’igihugu ya Namibia yageze mu Rwanda
Ikipe y’igihugu ya Namibia y’abatarengeje imyaka 20 yageze i Kigali kuwa gatatu tariki 02/05/2012 aho ije gukina n’u Rwanda umukino wo kwishyura mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabara muri Algeria.
Namibia ifite akazi katoroshye muri uyu mukino uzaba ku wa gatandatu tariki 05/05/2012 kuri Stade Amahoro, kuko isabwa kuzatsinda nibura ibitego bitatu ku busa kugira ngo yizere gukomeza.
Mu mukino ubanza wabereye i Windhoek, u Rwanda rwatsinze ibitego bibiri ku busa, ariko ngo ntabwo bagomba kwirara nk’uko bitangazwa n’umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Richard Tardy, uvuga ko nibanasezerera Namibia bafite urugamba rukomeye mu mikino iri imbere, kuko bazahita bacakirana na Mali.
Umutoza w’ikipe ya Namibia, Ricardo Mannetti, avuga ko bizeye kuzatsindira mu Rwanda bagasezerera Amavubi. Aganira na namibiasports, Mannetti wabakiniye ikipe y’igihugu cye cya Namibia yagize ati, “Twiteze umutego twe ubwacu ubwo twatsindwaga ibitego 2 ku busa. Ubwo rero natwe turasabwa akazi katoroshye ko kubatsindira iwabo nabo. Bazakina bashaka gushimisha abakunzi babo bitume bakina neza bashaka n’ibindi bitego. Ndabizi neza ko bafite inararibonye mu mikino nk’iyi y’abakinnyi bakiri bato, ariko tuzabafatirana, tubabuze gukina ku buryo bizadufaha cyane muri uwo mukino”.
Uyu mukino uzasifurwa n’abasifuzi b’abanya Ethiopia bazaba bayobowe na Bamlak Tessema nk’umusifuzi wo hagati, akazaba yungirijwe na Mussie Kindi na Belachew Gizaw bazaba basifura ku mpande hamwe na Bezezewe Balete Haile uzaba ari umusifuzi wa kane. Gbaon’s Jean Didier Nziengu azaba Komiseri w’umukino.
Ikipe y’igihugu ya Namibia icumbikiwe muri Hotel Sports View, izakorera imyitozo ku kibuga cya FERWAFA i Remera ku wa kane, naho ku wa gatanu bakazakorera imyitozo ya nyuma kuri stade Amahoro hazabera uwo mukino.
Urutonde rw’abakinnyi Mannetti yazanye mu Rwanda: Innocent Tembo (Tura Magic), Edmund Kambanda(Benfica), David Peterson (Rebels), Marius Kotze (Rebels), Mike Sinvula (SKW), Teadius Uiseb (Namib Colts), Henrico Hoabeb (Eleven Arrows), Wangu Gomes (Civics), Marcello Haraseb (Orlando Pirates), Salom Pam (Tura Magic), Peter Shalulile (Tura Magic), Lee Roy Adams (Black Afrcia), Mapenzi Muwanei (Sailors), Olaf Gaseb (Young Rangers), Itamunua Keimuine (Young Ones), Edward Maova (Eleven Brothers), Lebbeus Mwatilifa (African United), Nathan Gideon (Benfica), Mervin Louw (Eleven Arrows) and Jonas Sakaria (Sailors FC).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|