Mu gihe andi makipe azatangira guhatanira iyo tike muri Mata uyu mwaka, ikipe y’u Rwanda yo ntabwo izakina amajonjora y’ibanze (1st round), kuko yitwaye neza muri 2011 ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda kikegukanwa na Burkina Faso.
Ikipe y’u Rwanda izatangira guhatanira iyo tike mu cyiciro cya kabiri (2nd round) mu Ukwakira uyu mwaka, ikazakina n’ikipe izaba yararokotse hagati ya Botswana na Malawi.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, Richard Tardy, avuga ko bagiye gutangira imyitozo hakiri kare kuko bashaka kubanza kureba neza abakinnyi 34 baheruka gutoranya, na bo bagatangira kumenyerana.
Ikipe y’u Rwanda nitsinda Malawi cyangwa Botswana izakina ijonjora rya nyuma, nitsinda ikazahita ijya mu gikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya kabiri.
Umwaka ushize iyi kipe itozwa n’umufaransa Richard Tardy, yakinnye igikombe cy’isi muri Mexique nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda.
Abakinnyi 34 bahamagawe n’amakipe cyangwa uturere bakomokamo:
Abanyezamu: Habinshuti Fidele (Dream team), Mfashingabo Didier (Kayonza), Kimenyi Yves (Imena), Rwabugiri Omar (Intare).
Abakina inyuma: Bishira Latifa (SEC), Hategikimana Assuman (Musanze), Inshuti Fidele (Dream team), Ishimwe Jean d’Amour (Future Hope), Kaneza Augustin (Intare), Nkotanyi Frank (Gitega),Nsabimana Amosi (Centre 1), Nsanzabera Alphonse (Imena), Rwatubyaye Abdoul (Intare),Uwihoreye Ismail (Rubavu), Uwimana Pacifique (Sud).
Abakina hagati: Bingabo Hakim (Centre 1), Bisangwa Jean Luc (SEC), Bizimana Djihadi (Rubavu), Kalisa Rashid (Imena), Mutabazi Eric (Rubavu), Muvadimwe JMV (Imena), Neza Anderson (SEC), Twagirimana Innocent (Rubavu), Nshimiyimana Ibrahim (Huye), Uwayo Edson (Kayonza)
Ba Rutahizamu: Iratwijihije Cedric (Intare), Kigirabana Fabrice (SEC), Mbabzi Jean Paul (Shining), Nkinzingabo Fiston (Intare), Ndayisenga Salehe (Gastibo), Niyonzima Jean Paul (SEC), Twagirimana Regis (Rulindo), Ujeneza Mbanza Fidele (Sud).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|