U17: Haratoranywa abakinnyi ku nshuro ya nyuma mu mpera z’icyumweru

Icyiciro cya kabiri cy’igeragezwa ry’abana batoya bagomba gutoranywamo abazajya mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 cyatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 18/02/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.

Nyuma yo kumara iminsi azenguruka mu gihugu areba abana bafite impano y’umupira w’amaguru, umutoza w’ikipe y’abatarengeje imyaka 17, Richard Tardy, yatoranyijemo abakinnyi bazitabira igeragezwa rya nyuma rizabahesha kujya mu ikipe y’igihugu.

Icyiciro cya mbere cyo gutoranya abo bana cyabaye mu byumweru bibiri bishize, ariko abakinnyi yatoranyije bazatangazwa nyuma y’icyiciro cya kabiri kiba tariki 18-19/02/2012.

Kuri iyi nshuro, umutoza Tardy uzwiho kumenya gukurikirana abana, yahamagaye abandi bakinnyi 30 bari bukine umupira bigaragaza kugira ngo abo ashimamo ahite abashyira mu ikipe y’igihugu.

Mu byumweru bibiri biri imbere nibwo umutoza w’ikipe y’abatarengeje imyaka 17azashyira ahagaragara urutonde ntakuka rw’abana azaba yarashimye, maze batangire kwitegura imikino y’amajonjora yo guhatanira igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc ndetse n’igikombe cy’isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu umwaka utaha.

Dore urutonde rw’abakinnyi 30 bitabira igeragezwa na za centres bakomokamo:

Centre 1: Nzeyimana Ramadhan, Tuyisenge Osil, Manirareba Ambroise, Manirareba Ambroise, Iradukunda Gilbert, Gakwaya Alluma.

Centre 2: Gasingwa Aloys, Mwenedata Emmanuel, Byukusenge Jakobs, Mbonigena Eric, Uwitonze Sixbert.

North: Haguma J Baptiste, Zigiranyirazo Eric, Ntwali Jacques, Habufitz Yves, Uwilingiyimana Vincent.

East: Byiringiro Benjamin, Mbonimana Valens, Mutijima Patrick, Ntakirutimana.

West: Olivier, Habineza Omar, Dusingizemungu Ramadhan,

South: Kwizera Trésor,

Imena: Kimenyi Yves, Nsanzabera Alphonse, Kalisa Rashid, Rwema Yuhi, Ntwali Evode, Muvandimwe J.M.V

Kagarama: Muhinda Brian

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka