Kuzamuka kw’Amavubi kuri uru rutonde rusohoka buri kwezi, ahanini bituruka ko myitwarire yayo mu minsi 30 ishize, aho u Rwanda rwakinnye umukino mpuzamahanga umwe rukanganya an Namibia 0-0 mu mukino wa gicuti wabereye i Windhoek.
Mu makipe aturanye n’u Rwanda ndetse n’ayo mu karere, igihugu kiza imbere ni Uganda iri ku mwanya wa 86 ku isi, ikaba ku mwanya wa 22 muri Afurika. Hakurikiraho Ethiopia iri ku mwanya wa 102 ku isi no ku mwanya wa 28 muri Africa.
Ku mwanya wa gatatu mu karere haza Sudan iri ku mwanya wa 29 muri Afurika no ku mwanya wa 102 ku isi.
U Rwanda ruza ku mwanya wa kane mu karere rukaba ku mwanya wa 37 muri Afurika no ku mwanya wa 122 ku isi, naho u Burundi bukaza ku mwanya wa gatanu mu karere, ku mwanya wa 38 muri Afurika no ku mwanya wa 128 ku isi.
Muri Afurika Cote d’ivoire ikomeje kuyobora, ikurikiwe na Algeria, Mali, Ghana, Zambia, Misiri, Tunisia, Central African, Gabon na Nigeria.
Espagne iracyari ku isonga ku rwego rw’isi, ikaba ikurikiwe n’Ubudage, Argentina, Portugal, Ubutaliyani, Ubwongereza, Ubuholandi, Colombia, Uburusiya na Croatia.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|