U Rwanda rwazamutse umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA

Igihugu cy’u Rwanda mu mupira w’amaguru cyazamutseho umwanya umwe ku rutonde ngarukakwezi kwa FIFA rwasohotse uyu munsi

Ku rutonde rwa FIFA rwaherukaga gutangazwa mu kwezi gushize, u Rwanda rwari ku mwanya wa 130, ku rutonde rwasohotse uyu munsi rukaba ruri ku mwanya wa 129.

Muri uku kwezi kwa FIFA kurangiye, u Rwanda rwakinnye imikino ibiri ya gicuti harimo uwo rwatsinze Republika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’uwo banganyije na Tanzania, mu gihe mu mikino y’amarushanwa u Rwanda rwatsinze Ethiopia ndetse barananganya mu guhatanira itike ya CHAN.

Igihugu cy’u Bubiligi ni cyo gikomeje kuyobora urutonde rwa FIFA, mu gihe Senegal ari iya mbere muri Afurika.

Ibihugu 10 bya mbere ku isi

1. U Bubiligi
2. U Bufaransa
3. Brazil
4. U Bwongereza
5. Uruguay
6. Portugal
7. Croatia
8. Espagne
9. Argentina
10. Colombia

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika

1.Senegal
2. Tunisia
3. Nigeria
4. Algeria
5. Maroc
6. Egypt
7. Ghana
8. Cameroun
9. DR Congo
10. Côte d’Ivoire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka