U Rwanda rwatumiye abakinnyi bakina i Burayi ngo hatoranywemo abazajya mu Mavubi

Ku nshuro ya mbere, Minisiteri ya Siporo ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda batumiye abakinnyi b’abanyarwanda bose bakina ku mugabane w’Uburayi ngo baze mu Rwanda hazatoranywemo abazakinira Amavubi.

Iyi gahunda yagiye yifuzwa n’Abanyarwanda benshi bakunda umupira w’amaguru, dore ko bavugaga ko hari abakinnyi bakomeye bakina i Burayi ariko batajya bahamagarwa ngo batange umusanzu mu ikipe y’igihugu.

Iyi gahunda igomba kuzakorwa muri uku kwezi, izitabirwa n’abakinnyi b’abanyarwanda n’abafite aho bahuriye n’u Rwanda kandi bifuza kurukinira ariko bakaba batarahamagarwa na rimwe ngo baze gukinira Amavubi.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Michel Gasingwa, avuga ko abo bakinnyi bazagera i Kigali hagati ya tariki 21 na 27 Ukuboza bakazakina imikino ya gicuti kugirango hamenyekane urwego rw’imikinire yabo, bizanagenderweho babashyira mu Mavubi.

Abo bakinnyi bazaza mu Rwanda batoranywa na Desire Mbonabucya usigaye anakora akazi k’ushinzwe ibya tekinike (directeur technique) mu ikipe y’igihugu, akaba akora ako kazi ari mu gihugu cy’Ububiligi.

Mbonabucya wahoze ari na Kapiteni w’ikipe y’igihugu asanzwe amenyereye gushaka abakinyi b’abanyarwanda bakina i Burayi akaba avuga ko abenshi mu bakinnyi azohereza bazava mu Bubiligi no mu Bubufaransa. Amazina y’abazaza n’umubare wabo ntibiramenyekana neza gusa ngo bashobora kuzaba bagera muri 16.

Bamwe mu bakinnyi bakina i Burayi bavugwa ko bashobora kuzitabira icyo gikorwa harimo Muvunyi Mannier Gilbert ukina mu Bufaransa, Ishimwe Ndagano Didier na Michel Rusabana bakina mu Bubiligi n’abandi.

Umukinnyi abanyarwanda bari bategereje cyane ni Kevin Monnet Paquet ukina muri FC Lorient mu Bufaransa. Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko bitoroshye ko yaza kuko ikipe ye umukeneye cyane muri iyi minsi kandi ngo ntibakeneye kumugerageza kuko ubuhanga bwe burazwi.

FERWAFA ivuga ko nta mpungenge z’uko Kevin yakwanga gukinira u Rwanda kuko yamaze kubyemera kandi ngo FERWAFA iri mu biganiro n’umubyeyi we ku buryo mu minsi iri imbere uyu musore wavukiye mu Bugaransa azakinira Amavubi.

Biteganyijwe ko abo bakinnyi nibagera mu Rwanda bazakora ikipe maze bagakina n’amakipe ya hano mu Rwanda ndetse bakazanakina n’ikipe y’igihugu kugirango umutoza ashakemo abo azahamagara mu mukino itandukanye Amavubi azakina mu munsi iri imbere.

U Rwanda rufitanye umukino ukomeye na Nigeria mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cya 2013 kizabera muri Afurika y’Epfo. Umikino ubanza hagati y’u Rwanda na Nigeria uzabera i Kigali tariki 29 Gashyantare naho uwo kwishyura ubere i Abuja tariki ya 15 Kamena umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka