U Rwanda rwatakaje imyanya 14 ku rutonde rwa FIFA

Nyuma yo gutsindwa imikino itatu, u Rwanda rwatakaje imyanya 14 n’amanota 43 ku rutonde rwa FIFA rw’uku kwezi kwa gatandatu 2012. Amavubi ari ku mwanya w’119 ku isi n’amanota 284; no ku mwanya wa 35 muri Afrika.

Amavubi yari ku mwanya w’105 mu kwezi kwa gatanu ku isi na 26 muri Afrika. Kuva uru rutonde rwatangira gukorwa mu 1993, Amavubi ari ku kigereranyo cy’umwanya wa 127. Ikipe y’igihugu ya Benin, Les Ecureuils, niyo yazamutse cyane ku rutonde iva ku mwanya w’124 iba iya 72. Benin izakina n’u Rwanda tariki 10/06/2012.

Mu karere,Uganda iri ku mwanya wa 94 ku isi na 23 muri Afurika, Kenya iri ku mwanya wa 111 ku isi na 29 muri Afurika, Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo ni iya 127 ku isi na 38 muri Afurika, Ethiopia iri ku mwanya wa 130 ku isi na 39 muri afurika, u Burundi buri ku mwanya wa 131 ku isi na 40 muri Afurika naho Tanzaniya niya 139 ku isi na 42 muri Afurika.

Algeria iherutse gukina n’Amavubi ni iya gatatu muri Afurika na 32 ku isi. Mali ni iya gatanu muri Afrika na 42 ku isi, naho Benin iri ku mwanya wa 17 na 72 ku isi. Aya makipe ari mu itsinda rimwe n’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Nigeria iri ku mwanya wa 11 muri Afurika na 60 ku isi izakina umukino wo kwishyura n’Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Cote d’Ivoire niyo iyoboye urutonde rw’Afurika ikaba iya 16 ku isi, ikurikiwe na Ghana ifite umwanya 25 ku isi.

Espagne yagumye ku mwanya wa mbere ku isi, ikurikiwe na Urgway yazamutseho umwanya umwe. Ku mwanya wa gatatu hari Ubudage, kuwa kane ni Ubuholandi, kuwa gatanu ni Brazil. Abongereza bari ku mwanya wa gatandatu, Abataliyani ni aba 12 naho Abafaransa bari ku mwanya wa 14.

Amakipe ane yo mu itsinda rya kabiri mu gikombe cy’Uburayi yaje mu myanya icumi ya mbere ku isi. Ubudage buri ku mwanya wa gatatu, Ubuholande kane, Danmarkni iya cyenda mu gihe Portugal ari iya cumi.

Uretse u Rwanda, ibindi bihugu byasubiye inyuma ni Israel yatakaje amanota 113 na Liechnstein yasubiye inyuma ho amanota 84. Urutonde rw’ukwezi kwa Nyakanga ruzasohoka tariki 04/07/2012.

Kayishema Tity Thierry

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka