U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya 6 ku rutonde rwa FIFA

U Rwanda ruri ku mwanya wa 125 ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru ku isi rushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku isi FIFA buri kwezi.

U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya 6 kuko mu kwezi gushize rwari ku mwanya wa 119. Uru rutonde rushingira cyane ku kuntu amakipe y’ibihugu aba aheruka kwitwara mu mikino mpuzamahanga.

U Rwanda rwarasubiye inyuma ahanini kubera ko ruheruka gutsindwa rukanasezererwa na Nigeria rutsinzwe ibitego 2 ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika.

Igihugu gihagaze neza muri aka karere ni Uganda yazamutseho imyanya 9 ikaba yavuye ku mwanya wa 94, ubu ikaba iri ku mwanya wa 85.

Mu bindi bihugu byo mu karere ka CECAFA, ndetse n’ibituranye n’u Rwanda, Soudan iri ku mwanya wa 105, RDC iri ku mwanya wa 114, Ethiopia iri ku mwanya wa 119, Kenya iza ku mwanya wa 124, Tanzania ku mwanya wa 127, Burundi ku mwanya wa 136, Eritrea ku mwanya wa 189, Somaliya iri ku mwanya wa 191 naho Djibouti ikaza ku mwanya wa 196.

Ku rwego rwa Afurika Cote d’Ivoire iracyari ku mwanya wa mbere, ukurikiwe na Ghana, Algérie, Libye, Mali, Zambie, Egypte, Tunisie na Gabon ku mwanya wa 10.

Espagne iheruka kwegukana igikombe cy’Uburayi niyo ikomeje kuza ku mwanya mbere ku isi, ikurikiwe na Allemagne, Uruguay, Angleterre, Portugal, Italie, Argentine, Pays-Bas, Croatie na Danemark iri ku mwanya wa 10.

Brésil ubu iri ku mwanya wa 11 ku isi, umwanya mubi itari yari igeze igeraho mu mateka yayo ikaba yarasubiye inyuma ho imyanya 6 ugereranyije n’uko yari ihagaze mu kwezi gushize.

Theoneste Nisingziwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka