N’ubwo nta mukino wemewe na FIFA u Rwanda rwakinnye mu gihe cy’ukwezi gushize,u Rwanda mu mpira w’amaguru rwaje kwisanga ku mwanya wa 91,ku rutonde rukorwa na FIFA hagendewe ku myitwarire y’amakipe y’ibihugu mu mpira w’amaguru.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2015,u Rwanda rwari rwagiye ku mwanya wa 78 nyuma yo gutsinda igihugu cya Mozambique 1-0 mu rwego rwo gushakisha itike yo kujya mu gikombe cy’Afrika cya 2017.

Uwo mwanya kandi waje gutuma u Rwanda rushyirwa mu makipe ahagaze neza muri Afrika kandi agomba gutangirira amajonjora y’igikombe cy’isi mu cyiciro cya kabiri (2nd round),aho u Rwanda rwatomboye kuzakina n’igihugu cya Libya.
Ibihugu 10 bya mbere ku isi

Algeria ikomeje kuyobora ibihugu byo muri Afrika
19 Algeria
21 Côte d’Ivoire
27 Ghana
34 Tunisia
39 Senegal
42 Cameroon
43 Congo
50 Cape Verde Islands
52 Egypt
53 Nigeria
59 Congo DR
60 Guinea
62 Equatorial Guinea
63 Mali
64 Gabon
71 Burkina Faso
72 South Africa
73 Zambia
74 Uganda
80 Togo
82 Morocco
87 Sudan
89 Angola
91 Rwanda
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|