U Rwanda rwasezereye Uganda rugera ku mukino wa nyuma wa #IHFTrophy (Amafoto)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 yageze ku mukino wa nyuma w’imikino y’Akarere ka Gatanu muri Handball iri kubera muri Uganda, nyuma yo gutsinda iki gihugu cyakiriye muri 1/2.

Ni umukino wakinwe ku isaha ya saa moya z’umugoroba, aho igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’ibitego 21 Uganda ifite ibitego 15. Mu gice cya kabiri u Rwanda rwatsinzemo ibitego 24, Uganda itsindamo 18 byatumye Abanyarwandakazi begukana intsinzi batsinze ibitego 45-33 bageze ku mukino wa nyuma aho ruzahura na Kenya kuri uyu wa Gatandatu saa kumi nimwe z’umugoroba.

Nubwo mu batarengeje imyaka 20 , Abanyarwandakazi bitwaye neza bakagera ku mukino wa nyuma ariko mu batarengeje imyaka 18 ntabwo bahiriwe kuko muri 1/2 basezerewe na Kenya ibatsinze ibitego 36 kuri 26.



National Football League
Ohereza igitekerezo
|