U Rwanda rwasezerewe na Ngeria mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika
Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yatsinzwe na Nigeria ibitego bibiri ku busa mu mukino wabereye i Calabar muri Nigeria ku wa gatandatu tariki 16/6/2012, bituma isezererwa mu guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Nigeria itaritabiriye igikombe cya Afurika cyabereye muri Guinea na Gabon umwaka ushize, yari imaze iminsi ifite igitutu cy’abafana bayo bavugaga ko yasubiye inyuma, bayisaba gutsinda Amavubi byanze bikunze kugirango bongere amahirwe yo kuzajya mu gikombe cya Afurika umwaka utaha.
Nigeria yakinnye uyu mukino ifite imbaraga nyinshi n’ubwitange, yatangiye umukino yotsa Amavubi igitutu cyane. maze ku munota wa 10 gusa Uche Ikechuku atsinda igitego cya mbere cya Nigeria cyaturutse ku makosa ya ba myugariro b’u Rwanda batinze kuvana umupira imbere y’izamu wari uvuye muri koroneri.
Icyo gitego cyaciye intege Amavubi, Nigeria ikomeza kubarusha cyane ndetse abakinnyi bayo nka Kalu Uche, Ahmed Mussa babona amahirwe yo kubona igitego cya kabiri ariko Ndoli Jean Claude wari urinze izamu ry’Amavubi ababuza gutsinda.
Igice cya kabiri cyaranzwe no gusimbuza ku mpande zombi, Umutoza w’u Rwanda, Milutin Micho yavanyemo Daddy Birori wari wananiwe guhangana na ba myugariro ba Nigeria asimburwa na Bokota Labama, Mugiraneza Jean Baptiste asimburwa na Imran Nshimiyimana naho Ndaka Frederic asimbura Fabrice Twagizimana.
Nubwo Micho yasimbuje akongera imbaraga mu ikipe, ntabwo byamworoheye kubasha kwishyura icyo gitego, ahubwo Nigeria yagaragazaga ko ifite inyota y’ibitego byinshi yakomeje gusatira ndetse iza kubona igitego cya kabiri cyagiyemo ku munota wa 57 gitsinzwe na Ahmed Mussa, rutahizamu ukina muri CSK Moscow mu Burusiya.
Nyuma yo kwinjiza mu kibuga bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Victor Moses ukina muri Wigan mu Bwongereza, Nigeria yakomeje gusatira ariko ntiyagira ikindi gitego ibona.
Mbere gato y’uko umukino urangira, Bokota Labama na Meddie Kagera babonye amahirwe yo kwishyura ibitego bibiri u Rwanda rwari rwatsinzwe ariko kuboneza imipira mu izamu birananirana.
Nyuma yo gusezererwa mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Afurika umutoza Milutin Micho yadutangarije ko yakoze ibishoboka byose ngo atsinde ariko ko abakinnyi be bakiri ku rwego rwo hasi, bakaba badashobora guhangana n’amakipe amenyereye amarushanwa akomeye.
Umutoza Micho yagize ati, “Urebye uko twatsinzwe, ni ibitego by’impanuka bigaragaza kutagira inararibonye mu kumenya kurunda izamu. Abenshi mu bakinnyi ba Nigeria bakina mu makipe akomeye hirya no hino ku isi ku buryo usanga urwego rwabo ruri hejuru cyane y’urw’abakinnyi b’u Rwanda. Biragaragara ko tugiye kongera tugategura ikipe, tugashaka abakinnyi benshi bajya ku mugabane w’uburayi, bakazajya babasha guhangana n’amakipe amenyereye amarushanwa nka Nigeria”.
Stephen Keshi umutoza wa Nigeria wari umaze iminsi ku gitutu cy’abafana bamubazaga intsinzi muri gihe, yavuze ko yishimiye ko yongeye gushimisha abanya Nigeria, abizeza ko bagiye gukomexa gukora cyane kugirango bazajye mu gikombe cya Afurika kuko ubushize babuze itike yo kujyayo.
Keshi ati, “Ubu noneho ndumva nduhutse. Hari abantu benshi bahoraga bampamagara banyishyuza intsinzi ndizera ko nabo uyu munsi basubijwe. Icyo tugiye gukora, ni ukongera imbaraga, abakinnyi bosa babishoboye bakaza tugakomeza gukorera hamwe kugeza twongeye kubona itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika”
Nyuma yo gusezererwa mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika u Rwanda rusigaye mu rugamba rwo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi. Aha naho Amavubi ntabwo ahagaze neza kuko mu mukino ibiri amaze gukina amaze gutsindwa umukino umwe, anganya umwe mu itsinda ririmo Algeria, Benin na Mali.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NJYEWE MBONA IRIYA KIPE YAHITA ISESWA MAZE HAGASHYIRWAHO YA KIPE YA U20 IKABA ARIYO IKINA KUGEZA UBWO IMENYEREYE MAZE HAKAJYA HONGERWAMO ABAVA IBURAYI NDETSE N’ABAKINA IMBERE MU GIHUGU ARIKO BAKORA IKINYURANYO.