Muri uwo mukino, Uganda ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 28, ku gitego cyatsinzwe na Saidi Kyeune nyuma go gucenga abakinnyi b’inyuma b’u Rwanda bagaragaje guhagarara nabi mu myanya yabo.

Nyuma yo gutsindwa icyo gitego, ikipe y’u Rwanda yagaragazaga ishyaka ryinshi muri uwo mukino, yakomeje gusatira cyane. Ku munota wa 45 nibwo Meddie Kagere wari wanigaragaje muri uwo mukino, yatsinze igitego cya mbere cy’Amavubi nyuma yo kwinjirana myugariro wa Uganda Savio Kabugo , maze akaroba umupira Abel Dhaira wari urinze izamu rya Uganda.
Mu ntangiro z’igice cya kabiri, Uganda yasatiriye cyane u Rwanda, bituma ibona penaliti ku munota wa 70, nyuma y’aho Ndaka Frederic yari ashyize hasi Tony Odur mu rubuga rw’amahina. Iyo penaliti yatewe neza na Dan Sserunkuma, maze Uganda yongera kuyobora n’ibitego 2-1.
Ikipe y’u Rwanda yongeye kugaruka mu mukino, ubwo umutoza Milutin Micho yasimbuzaga abakinnyi batatu icyarimwe mu myanya itandukanye. Yinjije mu kibuga Hategekimana Afrodis asimbura Ntamuhanga Tumaini, Patrick Sibomana asimbura Iranzi Jean Claude na Jimmy Mbaraga wasimbuye Peter Kagabo.

Nyuma y’igihe gitoya, izo mpinduka zatanze umusaruro Amavubi atangira kotsa igitutu. Ku munota wa 82, Sibomana Patrick yishyuye igitego cya kabiri nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Jessy Reinford.
Jessy Reinford ukinira Union Royale Namur mu Bubiligi, yari yinjiye mu kibuga asimbuye Haruna Niyonzima, uwo mukino ukaba ari nawo wa mbere yari akiniye Amavubi.
Mu minota ya nyuma y’umukino Jessy Reinford yashyizwe hasi mu rubuga rw’amahina n’abakinnyi ba Uganda, ariko umusifuzi w’umunya Tanzania Israel Mujuni avuga ko byari ukwigusha, ahubwo ahabwa ikarita y’umuhondo, mu gihe umutoza w’Amavubi Milutin Micho we nyuma y’umukino yaje gutangaza ko yari penaliti igaragara.
Nyuma y’umukino, Umutoza w’u Rwanda yavuze ko yishimiye uko ikipe ye yakinnye muri rusange, cyane ko yakinaga n’ikipe ya mbere mu karere ndetse ikaba n’imwe mu makipe akomeye muri Afurika, gusa ngo iyo imisifurire igenda neza, yagombaga no gutsinda uwo mukino.

Mugenzi we wa Uganda, Bobby Williamson, avuga ko nubwo atabonye intsinzi yifuzaga, ariko icyo yishimiye ko abakinnyi bashya mu ikipe y’igihugu yakinishije bitwaye neza, bakaba batanga icyizere cy’ejo hazaza h’iyo kipe.
Umukino wahuje aya makipe yombi wari mu rwego rwo gutegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014. Tariki 22/03/2013, u Rwanda ruzakina na Mali i Kigali, naho Uganda ikine na Liberia i Monrovia.
Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rwanda: Ndayishimiye Jean Luc, Mbuyu Twite,Twagizimana Fabrice, Ndaka Frederick,Rusheshangoga Michel, Mugiraneza Jean Baptiste,Haruna Niyonzima, Iranzi Jean Claude, Kagabo Peter, Meddie Kagere, Ntamuhanga Tumaine.

Uganda: Dhaira Abel, Maasa Simeon, Habib Kavuma, Kabugo Savio, Iguma Denis, Waswa Hassan, Kyeyune Said, Serumaga Mike, Bryan Umony, Kiiza Hamis, Dan Serunkuma.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|