Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 26/05/2022, i Cairo mu Misiri habereye tombola igaragaza uko amakipe azahura mu gushaka itike ya CHAN 2023 igomba kubera muri Algeria, aho u Rwanda rwari rwashyizwe mu makipe atazakina ijonjora ry’ibanze.
Mu ijonjora rya mbere ritegerejwe muri Nyakanga uyu mwaka, ikipe y’igihugu ya Ethiopia izakina na Sudani y’Amajyepfo, aho ikipe izasezerera indi igomba kuzahura n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Igitego cya Sugira Ernest ni cyo cyatumye Amavubi abona itike ya CHAN iheruka
Ubwo u Rwanda ruheruka kubona itike ya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, rwari rusezereye ikipe ya Ethiopia nyuma yo kunganyiriza nayo mu mukino wo kwishyura igitego 1-1, aho icya Ethiopia cyari cyatsinzwe na Lemene Mesfin Tafessa ku munota wa 72, cyishyurwa na Sugira Ernest ku munota wa 83.

Amavubi ashobora kongera guhura na Ethiopia
National Football League
Ohereza igitekerezo
|