
Mu mikino y’umunsi wa nyuma yagombaga gusobanura ikipe igomba kwegukana CECAFA y’abagore yaberaga mu Rwanda, birangiye u Rwanda rwayakiriye rusoje ku mwanya wa nyuma.
Mu mukino wa mbere, Tanzania yanyagiye Ethiopia ibitego 4-1, mu mukino watangiye i Saa munani.

Ikipe ya Ethiopia niyo yari yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe na Meselu Abera Tesfamariam ku munota wa 29, Tanzania iza gutsinda ibitego bine mu gice cya kabiri byatsinswe na Mwanahamisi Omary Shurua, Donisia Daniel Minja, Stumai Abdallah Athumani na Fatuma Mustapha..
Mu mukino wa kabiri, u Rwanda rwaje gutsindwa ibitego 2-0 na Kenya, ibitego byatsinzwe na Mercy Onyango Achieng ku munota wa 10 ndetse na Tereza Obunyu Engesha ku munota wa 59.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
RWANDA: Uwizeyimana Helene, Umwariwase Dudja, Umulisa Edith, Mukeshimana Jeannette, Nibagwire Liberatha, Ibangarye Anne Marie, Mukantaganira Joselyne, Kalimba Alice, Nibagwire Sifa Gloria, Maniraguha Louise, Nyiransanzabera Milliam.
KENYA: Monica Karambu, Mwanalamu Jereko, Kadari, Dorcas Nixon, Salano Avilia, Ruth Ingosi, Neddy Okoth, Esse Akida, Wendy Asol, Mercy Achieng, Elizabeth Ambogo.
Nyuma y’imikino ine kuri buri kipe yitabiriye muri CECAFA 2018, Tanzania isoje irushanwa ku mwanya wa mbere n’amanota 7, igakurikirwa na Uganda nayo ifite arindwi ariko ikarushwa ibitego, igakurikirwa na Ethiopia, Kenya ku mwanya wa kane naho u Rwanda ku mwanya wa nyuma.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|