Ku I Saa munani zo muri Kenya, ari zo Saa Saba zuzuye ku isaha yo mu Rwanda, nib wo ku ku kibuga cya Bokhungu (Bukhungu Stadium) giherereye mu gace ka Kakamega, niho habereye umukino ufungura irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati “Cecafa”, umukino wahuje u Rwanda na Uganda.

Umukino ugitangira, izamu ry’u Rwanda ryasatirwaga cyane, ndetse n’umunyezamu Bakame abasha gukuramo imipira itatu yari ikomeye mu minota icumi ya mbere.



Abakinnyi babanjemo:
Kenya:Patrick Matasi, Wesley Onguso, Jockins Atudo, Denis Sikhayi, Musa Mohammed, Duncan Otieno, Patillah Omoto, Whyvone Isuza, Samwel Onyango, Masud Juma, George Odhiambo

Rwanda: Ndayishimiye Eric Bakame Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Kayumba Soter Eric Iradukunda, Eric Rutanga, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Biramahire Abedy, Mico Justin, Manishimwe Djabel

Ikipe ya Kenya yatangiye inasatira cyane u Rwanda, yaje kubona igitego cya mbere kuri Penaliti gitsinzwe na Masudi Juma, ni nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Kayumba Soter mu rubuga rw’amahina n’ubwo bitavuzweho rumwe.





Nyuma y’iminota mike, ikipe ya Kenya yaje gutsinda igitego cya kabiri, ku ishoti rikomeye ryatewe na Duncan Otieno inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Bakame ntiyabasha gukuramo umupira, igice cya mbere kinarangira ari ibitego 2-0 bya Kenya.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Antoine Hey yakoze impinduka, aho yakuyemo Djabel Manishimwe hakinjiramo Hakizimana Muhadjili, Biramahire Abeddy nawe asimburwa na Nshuti Innocent, gusa n’ubwo Amavubi yagerageje gusatira, ariko umukino waje kurangira bikiri ibitego 2 bya Kenya.
U Rwanda rurakina umukino wa kabiri wo muri iri tsinda aho ruzaba rukina na Zanzibar kuri Stade ya Machakos, naho Kenya yo ikine na Libya.
Andi mafoto kuri uyu mukino










National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Amavubi arakina ariko ntakenge bashiramwo bakina biyumvira kugera kuri final kandi nicyakabiri bataragishikira
Nuguhamagara Abanyarwanda Bakina Hanze
sinumvishe c ngo bakinisha umutima babonye ba jack tuyisenge harura na michel ntacyo babafasha nibapeze