Muri tombola y’ijonjora rya kabiri ryo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya Gatanu aho ruzaba ruri kumwe na Kenya, Uganda, ndetse na Mali.
Uko amatsinda ateye
Itsinda A: Algeria, Burkina Faso, Niger, Djibouti
Itsinda B: Tunisia, Zambia, Mauritania, Equatorial Guinea
Itsinda C: Nigeria, Cape Verde, Central African Republic, Liberia
Itsinda D: Cameroon, Cote d’Ivoire, Mozambique, Malawi
Itsinda E: Mali, Uganda, Kenya, Rwanda
Itsinda F: Egypt, Gabon, Libya, Angola
Itsinda G: Ghana, South Africa, Zimbabwe, Ethiopia
Itsinda H: Senegal, Congo, Namibia, Togo
Itsinda I: Morocco, Guinea, Guinea-Biisau, Sudan
Itsinda J: DR Congo, Benin, Madagascar, Tanzania
Nyuma y’imikino y’amatsinda, hazasigara amakipe 10 ya mbere, aho hazafatwa ikipe ya mbere muri buri tsinda, nyuma hakorwe tombola hahure amakipe abiri abiri hashingiwe ku rutonde rwa FIFA, eshanu za mbere zibe ari zo zibona itike y’igikombe cy’isi.
Umukino wa mbere w’amatsinda uteganyijwe hagati y’itariki 5 na 13 Ukwakira 2020, naho umunsi wa kabiri ukazakinwa mu kwezi kwa 11/2020.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
amavubi afite amahirwemeshi canekobafite ugandayobashoboraga.nayo DRC ntakizayihagarika murakoze turabakunda
njye ndabona itsinda ryu urda rikinika duteguye abashoboye Bose dufite twazitwara neza kdi bareke umutoza mashami vincent agumane n,ikipe baramenyeranye nibashyira hamwe bazabikora Imana izabidufashamo