Mbere y’uko Amavubi atangira imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi 2014 n’icy’Afurika2013,Micho, umutoza w’ikipe y’igihugu, yavuze ko ukwezi kwa gatandatu ari ukw’inzozi ku mupira w’amaguru mu Rwanda.
Mu kwezi kwa gatanu, u Rwanda rwari ku mwanya wa 105 ku isi na 26 muri Afrika n’amanota 327. Kuri uyu wa gatatu tariki 06/06/2012 nibwo FIFA izashyira hanze urutonde ngaruka kwezi rw’uko amakipe y’ibihugu yitwaye rw’ukwezi kwa gatandatu.
Urutonde ngaruka kwezi rwa FIFA rwerekana uko igihugu gihagaze ni imwe mu mbogamizi ituma abakinnyi b’Abanyarwanda batajya gukina ku mugabane w’Iburayi; nk’uko bitangazwa na Gasingwa Michel umunyamabanga wa FERWAFA.
Kuba kandi u Rwanda rwaratangiriye ku mukino w’ijonjora na Erithrea mu gushaka itike y’igikombe cy’isi ni uko rwari ruhagaze nabi kuri uru rutonde rwa FIFA.
Ese ni iki bagenderaho babara amanota?
Amanota atangwa ku mikino mpuzamahanga gusa (international “A” matches) igomba guhuza ibihugu bibiri kandi ikaba izwi n’ubuyobozi bw’amashyirahamwe y’ibihugu byombi (FIFA Statutes and Regulations, Regarding International Matches chap2,art4).
Bahera ku manota ikipe yagize mu myaka ine maze bakongeraho amezi 12 ashize. Ikipe ikinnye imikino itagera kuri itanu mu mezi 12 amanota agabanywa gatanu. Kuba imikino ya gicuti ihuza impuzamashyirahamwe abiri ari mike niyo mpamvu buri mpuzamashyirahamwe igira amanota yayo.
CAF ya Afrika na AFC ya Asia bigira amanota 0.86; OFC ya Oseyaniya igira amanota 0.85, CONCACAF y’Amerika ya ruguru igira amanota 0.88 naho UEFA y’uburayi na CONMEBOL ya Amerika y’Epfo bigira amanota 1.00 imwe imwe.
Ikipe yakinnye n’ihagaze neza ku rutonde biyongerera amanota cyane kurusha uko yakina n’ikipe itari ku mwanya mwiza ku rutonde. Ikipe iyoboye urutonde ihabwa amanota 200 naho kuva kuya 150 kumanuka zihabwa amanota 50.
Umukino wa gicuti n’amarushanwa mato ahabwa inota rimwe; amajonjora y’igikombe cy’isi n’icyimpuzamashyirahamwe gihabwa amanota 2.5, imikino ya nyuma y’igikombe cy’impuzamashyirahamwe n’igikombe cya FIFA cy’ibihugu byabaye ibya mbere iwayo bihabwa amanota 3 naho imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi ikagira amanota 4.
Intsinzi ku mukino ni amanota atatu, kunganya ni rimwe naho ikipe yatsinzwe ibona ubusa. Igihe amakipe yakiranuwe na penaliti itsinze ibona amanota abiri naho itsinzwe igatwara rimwe.
Amavubi azabona inota rimwe nyuma yo kunganya na Tchad. Amavubi kandi azabona amanota 85 bashingiye ku mwanya Tchad iriho ku rutonde rw’ukwezi kwa gatanu; n’amanota 0.86 kuko ari iyo ku mugabane w’Afurica. Ni igiteranyo cya 73.1.
Nibura u Rwanda rushobora kugira amanota 284 ahwanye n’umwanya hagati y’117 n’120 ku rwego rw’isi ku rutonde rw’ukwezi kwa gatanu. Mu Ukuboza 2008 nibwo u Rwanda rwagize umwanya mwiza mu mateka kuko rwari ku mwanya wa 78 naho muri Nyakanga 1999 bari ku mwanya wa mubi w’178.
Uru rutonde rwatangiye gukorwa muri Kanam 1993 Amavubi ari ku kigereranyo cy’umwanya wa 127.
Thierry Tity Kayishema
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|