Iri rushanwa rihuza abahoze bakina ruhago bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, rizwi nka CECAFA Wazee Tournament aho rikomeje kuba igikorwa gikomeye gihuza abahoze bakina umupira w’amaguru, rikaba n’urubuga rwiza rwo kwibutsa amateka y’abo bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri aka karere.
Kuri iyi nshuro ya Kane rigiye kuba rikabera i Kigali, rizakinirwa kuri Kigali Pele Stadium, tariki ya 5 n’iya 6 Kamena 2026 aho rizahuza abakinnyi barengeje imyaka 35, bahoze bakina umupira w’amaguru mu makipe atandukanye aho uretse u Rwanda ruzakira, rizanitabirwa na Kenya, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Tanzania izaba ifite amakipe abiri mu gihe ibindi bihugu bizahagararirwa n’ikipe imwe.
Iri rushanwa rifite intego yo guhuza abahoze bakina umupira w’amaguru, bakongera gususurutsa no gusangiza abakunzi bawo impano zabo, ndetse no guteza imbere ubufatanye n’ubushuti hagati y’ibihugu by’Akarere ka CECAFA. Umwaka ushize riheruka gukinwa ryabereye Arusha muri Tanzania, ryegukanwa na C-Club yo muri Uganda yatsinze Railway Wanderers yo muri Kenya kuri Penaliti 4-3.
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’ikipe ya Cercle Sportif de Kigali ibamo abarimo Umuyobozi wa Rwanda Premier League Hadji MudaheranwaYussuf mu gihe umwaka ushize yaviriyemo muri ½ ikuwemo na Railway Wanderers yo muri Kenya yayitsinze ibitego 2-1.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|