U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa ane arimo CECAFA Kagame Cup

Impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati ’CECAFA’ yatangaje ingengabihe y’amarushanwa yayo mu 2026, arimo ane azakirwa n’u Rwanda.

Muri aya marushanwa u Rwanda ruzakira CECAFA Kagame hagati y’itariki 18 Nyakanga 2026 kugeza tariki 9 Kanama 2026.Uretse iri rushanwa rihuza amakipe kandi, u Rwanda ruzakira imikino yo gushaka itike y’imikino ya CAF Champions League mu bagore muri aka Karere iteganyijwe hagati y’itariki 22 Kanama 2026 n’itariko 9 Nzeri 2026.

Mu Rwanda kandi hazanabera imikino izashakirwamo itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 hagati y’itariki 10 na 25 Ukwakira 2026 ndetse n’imikino yo gushaka itike yo gukina imikino Nyafurika y’amashuri nayo izabera mu Rwanda hagati y’itariki 22 na 25 Nyakanga 2026.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

KOMWATUGEZAHOAMAKURU YA RAYON.NDUMUFANAWAYO.NABAKINYI.NA.MAZINAYABO.MURAKOZEKUMVA IKIGITEKEREZO.ILOVE YOU ALWAYS

DIDIER.RUBAVU.BUSASAMANA yanditse ku itariki ya: 16-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka