Kuri uyu wa gatatu tariki 04 Ukuboza 2019 ubwo ikipe ya Paris Saint-Germain iza kuba ikina n’ikipe ya Nantes mu mukino wa Shampiyona, haraza kuba hatangazwa ku mugaragaro ubufatanye hagati y’ikipe ya Paris Saint-Germain ndetse n’u Rwanda.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) Clare Akamanzi, yatangarije ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa ko bahisemo gukorana na Paris Saint-Germain mu rwego rwo kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda.
Yagize ati "Twahisemo Paris Saint-Germain kuko ifite izina rikomeye kuruta kuba ari ikipe y’umupira w’amaguru. Ni ikipe imaze igihe gito nyamara iri mu makipe y’ibihangange i Burayi, kandi mu ndangagaciro zayo ifite nyinshi zihura n’iz’u Rwanda: Ishyaka, kwagura imikoranire n’isi yose, gukorana n’urubyiruko no guharanira kuba indashyikirwa."
Marc Armstrong, Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’abaterankunga ba Paris SG, yabwiye ikinyamakuru Le Figaro ati “Twasanze Afurika ishobora kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’ikipe. Imikoranire n’u Rwanda iradufasha kwigaragaza cyane ku mugabane wa Afurika.”
Mu bikubiye muri aya masezerano, harimo kuba Paris Saint-Germain izajya yambara Visit Rwanda ku myenda yishyushyanya mbere y’umukino, kuzana bamwe mu bakinnyi b’ibihangange bo muri Paris Saint-Germain mu Rwanda, ndetse no gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Paris Saint-Germain ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangiye gukangurira abantu gusura u Rwanda
🆕✍🌄 @visitrwanda_now#ThisIsRwanda #VisitRwanda #MadeInRwanda pic.twitter.com/ojsRJsZOWN
— Paris Saint-Germain (@PSG_inside) December 4, 2019
RDB na yo yamaze kwemeza ubu bufatanye
Today Rwanda and @PSG_inside announce a unique and innovative partnership inviting the world to be part of the country’s inspiring transformation.
#VisitRwanda #MadeInRwanda pic.twitter.com/9siLzBJL6Z— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) December 4, 2019
Today Rwanda and @PSG_inside announce a unique and innovative partnership inviting the world to be part of the country’s inspiring transformation.
#VisitRwanda #MadeInRwanda pic.twitter.com/9siLzBJL6Z— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) December 4, 2019
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza cyane! Kuba ntatwe abanyarwanda twishimiye ubufatanye bw’u RWANDA na PARIS GERMAIN. Ubu natwe nkabanya rwanda dushobora kubona neymar na bape , ni byiza peeee!!! ni ndacyayisenga jean damascene i GATSIBO, KABARORE.